Urubyiruko rufite impano zitandukanye bahuriye mu Bigogwe bagaragaza impano bifitemo, gusa imwe mu mpano nkuru bagaragaje ikaba ari umutima mwiza kuko kuri uyu wa Gatandatu taliki 21 Kamena 2025 babanje gufasha abatishoboye babubakira ubwiherero muri gahunda yo kurushaho kugira isuku kuri bose kandi hose.
Mu bikorwa bitandukanye bikorwa n’urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu, hazamo ibibateza imbere ndetse n’ibifasha Igihugu kwihuta mu iterambere. Aba bo mu murenge wa Bigogwe nabo rero bakaba bavuga ko ibyakozwe babikoze mu rwego rwo gufasha abaturanyi babo kubaho mu buzima bwiza bwuje isuku kandi ko biteguye kubisigasira.
Bavuze ko bitagarukiye aha kuko ngo banafite gahunda yo gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo bityo bikabagarurira icyizere kuko umwana wese w’u Rwanda agomba kwiga bityo akazavamo umuturage muzima ubereye Igihugu kuko uburezi ari inkingi y’iterambere rirambye.
Mu gusoza ibikorwa byabo, bitabiriye igitaramo cyateguwe na Ngwino Usheje Tour, gifite intego yo kwerekana impano zitandukanye ziri mu rubyiruko haba mu rwenya, imbyino gakondo n’izigezweho zikunze kwitwa iza kizungu (modern dance).
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, bwana Nsengimana Jean Claude yibukije uru rubyiruko ko ari bo mbaraga z’Igihugu ko bityo bakwiye gufasha agace kabo kwikura mu bibazo runaka badategereje ak’imuhana, avuga ko guturana n’umuturage utagira ubwiherero kandi hari imbaraga zo kubwubaka mu gihe gito byaba ari amakosa, ashima cyane ibikorwa bakora abasaba ko bajya bidagadura ariko babanje guteza imbere Igihugu.
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bavuze ko banyuzwe n’ibyakozwe n’uru rubyiruko kuko ngo ari iby’agaciro kubona urubyiruko mu bikorwa by’iterambere kuko ngo bibarinda kwishora mu ngeso mbi nko gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Bwana Ngororano Augustin ni umuyobozi w’urubyiruko mu murenge wa Bigogwe, mu kiganiro yagiranye na WWW.AMIZERO.RW yagize ati: “Turishimye cyane ku bw’iki gikorwa, urubyiruko rwacu rwakoze ibikorwa byiza bihura neza n’uko twifuza urubyiruko rubereye Igihugu, mbese rwuje indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira. Gukoresha izi mpano bifitemo bibarinda kwishora mu ngeso mbi kuko baba bahugiye mu guteza impano zabo imbere.”
Umwe mu banyarwenya witwa Mucunyi yagize ati: “Dufite intumbero nziza kandi twifuza ko twagera kure kandi twiteguye kubaka urwatubyaye twese hamwe dufatanyije n’inzego zitandukanye zitureberera buri munsi.”
Bigogwe ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba. Ni Umurenge ufite igice kimwe cya Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura gikorerwamo ibikorwa by’ubworozi, ukanagira igice cyegereye umuhanda wa kaburimbo aho usanga urubyiruko runyuzamo rukidagadura bishimira ibyiza Igihugu gikomeje kugeraho kandi nabo bikaba bibageraho.


Yanditswe na Lucky Desire / WWW.AMIZERO.RW /Nyabihu.