Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike

Batunguwe no kubona Ishyaka ryari rimaze imyaka 58 ku butegetsi ritsindwa amatora.

Kuri uyu wa gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024, Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yemeye ko yatsinzwe nyuma y’amatora yagaragayemo amahitamo yatunguranye, maze mu bitari bimenyerewe mu myana isaga igice cy’ikinyejana, ishyaka rye riharanira demokarasi (BDP) ritsindwa nyuma y’imyaka 58 yose riri ku buyobozi.

Perezida watowe ni umunyamategeko, Duma Boko w’imyaka 54 y’amavuko. Ni umuyobozi w’urugaga ruharanira impinduka muri demokarasi (UDC), rwatsindiye imyanya 31 yari ikenewe kugirango, rugire ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.

Mu ijwi yafashe akarishyira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Perezida Masisi ucyuye igihe, yagize ati: “Guhera ejo … nzatangira inzira yo guhererekanya ubutegetsi, kandi munyizere ko nzaba mpari, kugira ngo ntange umurongo mwakwifuza.”

Ati: “Tuzahigama, tube abatavuga rumwe n’ubutegetsi beza kandi tuzakorana namwe, kugirango Igihugu kirusheho kuba cyiza”.

Abasesenguzi bavuze ko ibibazo by’imibereho ya rubanda n’iby’ubukungu byiyongera, cyane cyane mu rubyiruko, bituruka ku kugwa kwa BDP, yayoboye Igihugu kuva gihawe ubwigenge n’Ubwongereza mu mwaka w’i 1966.

Umusesenguzi Ringisai Chikohomero wo mu kigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’umutekano gifite icyicaro i Pretoriya muri Afurika y’Epfo yagize ati: “Nyuma y’imyaka 58 ku butegetsi, (BDP) nta kintu gishya yazanye”!

Yavuze ko bitandukanye na UDC, yashyize ahagaragara ibyifuzo bya politiki bifatika. Muri zimwe mu ngamba, uru rugaga rwiyemeje harimo gukuba inshuro zirenga ebyiri umushahara fatizo, guteza imbere serivisi z’imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho ubucamanza burushijeho kwigenga.

Televiziyo ya Leta ya Botswana yerekanye ko hashingiwe ku majwi yavuye mu turere 55 kuri 61 twatoye, UDC yatsindiye imyanya 32 mu nteko. Ishyaka BDP ryari ku mwanya wa nyuma mu mashyaka ane, rifite imyanya ine gusa. Muri iki gihugu, abadepite ni bo batora Perezida wa Repubulika. (VOA)

Related posts

Musanze: Ikiraro cyari imbogamizi ku buhahirane cyahindutse gahuzamiryango.

N. FLAVIEN

Imvura y’Umuhindo imaze guteza Ibiza byahitanye abantu 11 mu minsi 20.

N. FLAVIEN

Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025 cyahawe undi utari Trump 

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777