Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Ubutabera Ubuzima

Baravumira ku gahera ubutabera kubera igihano gito bwahaye uwafashe ku ngufu umwana w’imyaka 7 akanamwica.

Uburakari ni bwinshi mu baturage ba Ethiopia nyuma y’ifatwa ku ngufu ririmo ubugome ndetse n’iyicwa ry’umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi, benshi bakaba bavuga ko igihano uwamufashe ku ngufu akanamwica yakatiwe cyoroheje cyane ndetse kidakwiye.

Mu kwezi kwa munani (Kanama) umwaka ushize wa 2023, Heaven Awot yarasambanyijwe, aratemagurwa ndetse yicwa na Getnet Baye, wari nyiri inzu nyina w’uyu mwana yakodeshaga, mu mujyi wa Bahir Dar wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Igihugu, mu karere ka Amhara.

Getnet yakatiwe gufungwa imyaka 25. Urwo rubanza rwakurikiraniwe hafi n’abantu bo mu bice bitandukanye nyuma yuko mu gihe cya vuba aha gishize atanze ubujurire, none ubu urubanza rwarasubitswe kugeza mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) uyu mwaka wa 2024.

Abekyelesh Adeba, nyina w’uwo mukobwa, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kubura umwana we byatumye asigara yumva “nta buzima” afite. Abantu barenga ibihumbi 200 (200,000) bamaze gushyira umukono ku nyandiko yo ku rubuga rwa internet basaba ko igihano yakatiwe gisubirwamo kugira ngo “kijyane n’uburemere bw’icyaha” no guha ubufasha uwo mubyeyi wiciwe umwana.

Ishyirahamwe ry’abanyamategeko b’abagore bo muri Ethiopia (EWLA), rimwe mu matsinda manini aharanira uburenganzira bw’abagore, ryasohoye itangazo rivuga ko ryemera ko icyo gihano yakatiwe cyoroheje cyane ndetse giteye isoni n’agahinda. Ryongeyeho ko iyicwa ry’uwo mukobwa w’imyaka irindwi ubwaryo ryari rikwiye kuba rihagije ngo uwo mugabo akatirwe gufungwa burundu cyangwa urupfu. Birababaje cyane ndetse birarakaje cyane mu buryo bwihariye iyo icyaha giteye ubwoba nk’icyo gikorewe abana.

Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri Leta na bo biyongereye ku bandi banenga icyo gihano. Minisitiri w’abagore n’imibireho myiza, Ergogie Tesfaye, yanditse kuri paji ye yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ko ibyaha Heaven yakorewe atari ibya kimuntu anavuga ko ibiro bye bizakurikirana urwo rubanza bifatanyije n’abo bireba.

Icyo cyaha cy’ubugome kuri uwo mukobwa cyabaye imbarutso y’ibiganiro bikaze bijyanye n’umutekano w’abagore b’abanyantege nke n’abakobwa bato muri Ethiopia.

Raporo yatangajwe mu kwezi kwa Gatanu (Gicurasi) uyu mwaka wa 2024 n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, ivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifitanye isano n’intambara ryageze ku kigero giteye ubwoba muri Ethiopia. Kuba ababikoze batabiryozwa bibonwa na bamwe nka kimwe mu bintu bituma iryo hohoterwa ribaho kenshi.

Abagore n’abakobwa bato babarirwa mu bihumbi batangazwa ko bafashwe ku ngufu mu ntambara yamaze imyaka ibiri mu karere ka Tigray ko mu majyaruguru ya Ethiopia. Mbere yuko afatwa ku ngufu akanicwa, Heaven yabonye itandukana ry’umuryango we kubera iyo ntambara.

Se, wo mu bwoko bw’Abanya-Tigray, yafunzwe mu gihe cy’amezi muri iyo ntambara. Ntiyigeze na rimwe ashyirirwaho ibirego. Ubwo yarekurwaga, yavuye mu karere ka Amhara aho yumvaga hakiri urwango n’urwicyekwe kuri we ajya kwibera muri Tigray.

Nyina wa Heaven, Abekyelesh, w’umuforomokazi, yasigaye ari we wenyine umurera ndetse arera na murumuna we w’umukobwa. Kubera ko yari abanye neza na nyir’inzu yakodeshaga wabanaga n’umuryango we muri icyo gipangu, Abekyelesh yabwiye BBC ko atigeze na rimwe yumva hari ibyago ku bana be.

Kuba Abekyelesh afitanye isano n’umugore w’uwo mugabo nyir’inzu. Ibyo byatumaga yumva atekanye kurushaho. Igihe Heaven yafatwaga ku ngufu akanicwa, Abekyelesh yari ari ku kazi, nyina wabo ari we urimo kumwitaho.

Nyina wabo avuga ko Heaven yamubwiye ko agiye mu bwiherero, nuko ntiyagaruka. Mu gihe yibazaga impamvu yamazeyo igihe kirekire cyane, uwo nyina wabo avuga ko yagiye gushaka uwo mukobwa ariko ntamubone. Yemeza ko Getnet yari yamushikuje akamujyana.

Nyuma yaho kuri uwo munsi, umurambo wa Heaven watemaguwe wasanzwe imbere y’inzu y’iwabo, ugaragaza ibimenyetso byuko yanizwe. Nyina yabwiye BBC ko yemeza ko uwamwiciye akanafata umwana we ku ngufu ari we wajugunye umurambo aho.

Yagize ati: “Niba abana bacu badashobora gutekana mu ngo zacu, ni hehe handi dushobora kujya? Dukwiye kureka gukora tukamara igihe cyacu cyose turi kumwe na bo? Twashobora gute kubagaburira?”

Mu mezi yakurikiyeho, Abekyelesh yahuye n’ibyago by’inyongera, mu gihe yari ari mu kababaro k’umukobwa we wishwe. Byabaye ngombwa ko ajya kwihisha, kubera kugira ubwoba ku mutekano we bwite n’uw’umukobwa we wundi, nyuma yuko uwamuhekuye Getnet atorotse gereza.

Muri Kanama 2023, yahunze ava muri kasho yo kuri sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Bahir Dar aho yari afungiye, nyuma yuko imitwe yitwaje intwaro y’aho mu karere ka Amhara yarwanaga n’igisirikare cya Leta yinjiraga ku ngufu aho yari afungiye kugira ngo ifungure abarwanyi bagenzi babo bari bahafungiye.

Getnet, wari ugeze hanze ya gereza, yagiye ashakisha nyina wa Heaven yitwaje imbunda. Yamaze hafi ukwezi atarongera gutabwa muri yombi.

Abekyelesh avuga ko yumvise ko abashinzwe umutekano bagononwaga ku kumufunga, ndetse ko yabatakambiye kugira ngo bongere bamute muri yombi. Muri icyo gihe ni ko Getnet yakomezaga kumutera ubwoba.

Byatumye Abekyelesh asigara yumva nta mutekano afite, ndetse byatumye muri uyu mwaka ushize kuva icyo gihe yarakomeje kugenda ahindura inzu n’akazi. Abekyelesh yumva ko ubutabera bwananiwe kumurenganura. Ntiyemera ko igifungo cy’imyaka 25 Getnet yakatiwe gihagije.

Ariko ahangayikishijwe kurushaho no kuba ashobora gutsinda mu bujurire ndetse akarekurwa kare. Yabwiye BBC ati: “Nabuze Ijuru [Heaven] ryanjye… Nta buzima mfite.”

Nyamara ariko nk’umukozi wo mu buvuzi, avuga ko azi abandi bagore n’abakobwa bato benshi cyane bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwana w’imyaka irindwi (uwambaye agapira k’umuhondo) ni we wafashwe ku ngufu aranicwa. Aha ni mbere y’ayo mahano ubwo yari kumwe n’umubyeyi we.

Related posts

Imibare y’abaguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu ikomeje gutumbagira.

KALISA

Musanze: Urubanza ruregwamo umuganga ukekwaho kwica Iradukunda w’imyaka 17 rwasubitswe bitunguranye.

N. FLAVIEN

CAF Confederation Cup: AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe na DCMP yo muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777