Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Bamwe mu basirikare ba Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bari baje kurandura M23 basubiye iwabo bubitse imitwe.

Umunyarwanda ni we waciye umugani ngo ‘uguhiga ubutwari muratabarana’, arongera ati ‘akagabo gahimba akandi kataraza’ ndetse ngo ‘na nyina w’undi abyara umuhungu’. Hari ababonye ingabo zo muri Afurika y’Epfo n’iza Tanzania zije mu burasirazuba bwa DR Congo bati aka M23 kashobotse kuko bumvaga ko birangiye, bakumva amagambo zaje zivuga ko zigiye kurangiza uyu mutwe, bati wigenje kera noneho birarangiye. Nk’uko na nyina w’undi abyara umuhungu, izi ngabo zarandagajwe bikomeye, kugeza ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025 zitwikiriye ijoro zigasubira iwabo zinyuze mu Rwanda kuko ari ho honyine hashobokaga.

Hashize iminsi igera kuri ibiri ndetse yemwe ahari itatu bivugwa ko itsinda rya mbere ry’izi ngabo rigomba gutaha. Byagiye bizamo imibare myinshi, Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu by’ibihangage kuri uyu mugabane bigasaba ko ibyakorwa byose bigomba gukorwa isura yacyo itandagajwe. Nyamara uko iki gihugu kiyoboye ibindi kuri uyu mugabane cyabyifuzaga si ko byagenze kuko abasirikare bacyo ndetse n’abo bari kumwe basubiye iwabo imbokoboko nyamara byarifuzwaga ko bajyana intwaro zabo zose.

Kuva mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Mbere, abanyamakuru baturutse imihanda yose bari bakereye kwakira aba bacanshuro bo muri bimwe mu bihugu bigize SADC ariko byiyemeje gushyigikira abagifite ingengabitekerezo y’urwango ku bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, nyamara byagoranye kuko kuva i Goma aho bari mu maboko ya M23 kugera ku mupaka munini wa Rubavu ndetse no kuhava byasabye hafi igice cy’umunsi kuko bahagurutse i Rubavu hafi saa moya z’umugoroba (19h00) berekeza i Kigali aho bagomba gufatira indege zibajyana mu biahugu byabo.

Hari amakuru menshi yakomeje gutangwa ariko ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 43 z’umugoroba (18h43) nibwo imodoka zitwaye abasirikare ba Afurika y’Epfo na bagenzi babo bo muri Tanzania na Malawi zahagurutse i Rubavu, bakaba basubijwe iwabo banyujijwe mu Rwanda. Ni nyuma y’uko bari baje kurwanya M23 bafatanyije na FARDC ariko bagatsindwa nabi cyane.

Abasirikare banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DR Congo i Rubavu uzwi nka La Corniche cyangwa Grande Barrière ni 194 barimo abakomerekeye mu butumwa bwa SADC muri RDC (Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi), barimo 129 bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, mirongo ine (40) bo mu gihugu cya Malawi na makumyabiri na batanu (25) bakomoka mu gihugu cya Tanzania.

Amakuru yatangajwe na zimwe mu nzego zibegereye, yemeza ko uretse inkomere harimo abagore babiri batwite bikaba byanavuzwe uko umwe ashobora kuba yabayriye mu bitaro bya Gisenyi akimara kugera mu Rwanda, hakabamo n’abandi bagize ibibazo by’ihungabana kubera ibyo babonye ku rugamba bari bahanganyemo na M23 barwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa aho bari barijeje Tshisekedi ko umujyi wa Goma udashobora gufatwa nyamara bikarangira ufashwe ndetse nabo bagotewemo.

Mu buryo wabonaga badashaka kurebana n’uwo ari we wese dore ko n’itangazamakuru ryari ryabujijwe gufata amajwi cyangwa amashusho, bavuye ku mupaka uzwi nka La Corniche baherekezwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF berekeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali aho bagomba gufatira indege zibajyana iwabo. Kuba bisanze banyuze mu gihugu bo bakundaga kwita agahugu, bikaba bitanga isomo no kuri bagenzi babo bivugwa ko bakomeje kwikusanyiriza i Bujumbura mu Burundi ngo basubire muri DR Congo, aho nabo bashobora kuzisanga bageze ikirenge mu cya bagenzi babo bagataha bubitse imitwe.

Bamwe mu basirikare ba Afurika y’Epfo b’igitsinagore batashye batwite.

Related posts

Musanze: Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 26 wabonywe mu mugezi wa Susa.

N. FLAVIEN

Byifashe bite ku munsi wa mbere w’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777