Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba rw’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF yazamuye mu ntera ba Ofisiye 2430, barimo 1119 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Capitaine na 1311 bavuye ku ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.
Iki cyemezo cyashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa 29 Werurwe 2023. Aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Capitaine abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato b’inyenyeri imwe kugera kuri eshatu.
Ipeti niryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.
Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo muri Gashyantare 2020, riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu mapeti Abofisiye, ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; imyanya ihari; cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.
Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti yisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous – Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant; imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Capitaine; n’imyaka itanu kuva ku ipeti rya Capitaine ujya ku ipeti rya Major.
Ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abofisiye bufitwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, RDF nk’uko tubikesha Igihe.
Aya mapeti ni nayo agenderwaho mu kugenerwa imishahara, kimwe n’ izindi nshingano zihariye umusirikare afite mu rwego rw’ubuyobozi.
