APR FC yatsinzwe na Police FC ibitego 3-2 mu mu mukino w’Inkera y’Abahizi, uba umukino wa kabiri wikurikiranya nta nota APR FC ibashije kubona mu irushanwa yateguye, amahirwe yo kuryegukana arayoyoka.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025 ni bwo APR FC na Police FC batanaga mu mitwe kuri Kigali Pelé Stadium. Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), utangirana ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Umupira ukava ku izamu rimwe ujya ku rindi, umusifuzi akaba yari Umutoni Aline.
Ikipe ya Police ni yo yabanje kubona igitego ku ikosa ryakozwe n’umuzamu Ishimwe Pierre washatse gukinisha amaguru akinana na Ombolenga ku munota wa 37, umupira awupapurwa na Byiringiro Lague ahita atereka mu rucundura.
William Togui yishyuriye APR FC igitego igice cya mbere kibura iminota 3 ngo kirangire ku makosa yakozwe n’umuzamu Rukundo Onesime utabashije kumvikana na bagenzi be. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1, abakinnyi n’abatoza bajya kuganira ku mayeri baza gukoresha mu gice cya kabiri.
Bagarutse rya shyaka ari ryose ariko ntibyahita bibakundira ku mpande zombi ko hagira itera mu izamu. Byasabye umunota wa 71 kugira ngo APR FC yari yabanje igitego mu gice cya mbere ari nayo ifungura amazamu mu gice cya kabiri, ni igitego cyatsinzwe na Mamadou Sy.
Ibyishimo by’abakunzi ba Nyamukandagira ntibyarambye kuko nyuma y’iminota 5 yonyine Police FC yaje kugombora ifashijwe na Muhozi Fred n’ubwo akazi gakomeye kari kakozwe na Lague wigaragaje cyane muri uyu mukino.
Inzozi zabaye mbi ku bakunzi ba APR FC ku munota 80 ubwo Mugisha Didier yatsindaga igitego cya gatatu, APR irwana no kugombora ariko birananirana umukino urangira ari ibitego 3-2. Ikipe ya APR FC yahise itakaza burundu amahirwe yo gutwara irushanwa yateguye n’ubwo yatsinda umukino wa nyuma ifitanye na Azam FC.
Uyu mukino wari wahuje amakipe y’inzego zishinzwe umutekano, yaba ingabo ndetse na polisi, wari wabanjirijwe n’uwahuje Azam na AS Kigali urangira ikipe ya AS Kigali iwutsinze igitego 1-0. Ikipe ya AS Kigali nyuma yo gutsinda uyu mukino byahise biyiha amahirwe yo kunganya umukino bafitanye na Police FC bagatwara Inkera y’Abahizi yateguwe na APR FC.
Imikino isoza umunsi wa nyuma w’Inkera y’Abahizi, yose igomba gusorezwa muri Sitade Amahoro nta gihindutse. Kugeza ubu uko urutonde ruhagaze iya mbere ni AS Kigali n’amanota 6, Police FC ku mwanya kabiri n’amanota 3 inganya na Azam FC naho APR FC ikaza ku mwanya nyuma nta n’inota na rimwe.


