Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Antony Blinken na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano muke muri DR Congo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Antony J. Blinken, ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku kibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Mutarama mu 2024. Bahuriye i Davos mu Busuwisi mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Matthew Miller, yavuze ko ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Uyu munsi, Antony J. Blinken, yahuye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku nama yo kuruhande mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos mu Busuwisi. Baganiriye ku buryo bwo kongera imbaraga muri gahunda zigamije kugabanya ubukana bw’ikibazo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Blinken yashimangiye ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu gutera intambwe ifatika hagamijwe gukemura ikibazo.”

Mbere y’ibi biganiro, Perezida Kagame yari yavuze ko yishimiye guhura na Blinken ku bw’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.

By’umwihariko, Perezida Kagame yavuze ko ari ingenzi kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaragaragaje ko zihangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano biri mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ati “Nishimiye ibiganiro tugiye kugirana kugira ngo turebere hamwe uko twashakira umuti ayo makimbirane.”

Perezida Kagame yakomozaga ku gahenge Amerika yasabye mu mpera z’umwaka ushize hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe wa M23.

Icyo gihe ako gahenge kagezweho nyuma y’ibiganiro Amerika yagiranye n’u Rwanda ndetse na Congo.

Antony Blinken yavuze ko Amerika yiteguye gukora igishoboka cyose mu gushyigikira inzira z’amahoro zigamije gukemura ibibazo by’umutekano muri Congo.

Ati “Nishimiye ibyagezweho mu mezi make ashize ndetse n’umuhate w’ubuyobozi bwanyu (Perezida Kagame) mu gushaka amahoro arambye.”

Perezida Kagame yaherukaga kuvugana na Blinken imbonankubone muri Kanama mu 2022, nubwo nyuma yaho bagiye bavugana kenshi kuri telefone, cyane cyane ku mutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. (Igihe)

Related posts

Kayonza: Ishuri ryambuye abarimu nabo baryima amanota y’ibizamini, abana bahabwa ibindi bizamini.

N. FLAVIEN

Sena ya Kenya yeguje Visi Perezida Rigathi Gachagua.

KALISA

Menya bimwe mu byo abantu bakunze kwicuza mbere yo gupfa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777