Imyaka 133 irashize ‘Tour d’Eiffel’ ifunguwe ku mugaragaro i Paris mu Bufaransa, tariki 31 Werurwe 1889, hari ku cyumweru, kuva ubwo iba inyubako ya muntu ndende cyane ku Isi.
Yari imaze imyaka ibiri yubakwa na Gustave Eiffel kugira ngo izamurikwe muri Exposition Universelle yari iteganyijwe i Paris mu 1889 mu kwizihiza imyaka 100 y’impinduramatwara mu Bufaransa ‘Revolution Française’.
Ku burebure bwa 300m Umunara wa Eiffel wamaze imyaka 41 ufite umuhigo wo kuba ikintu kirekire mu bujyejuru kurusha ibindi (umunara cyangwa inyubako) bikorwa bya muntu byubatse ku Isi.
Mu byumweru bibiri bishize Tour d’Eiffel, bakunze guhimba ‘La Dame de Fer’, yongeweho antene ya ‘Digital Terrestrial Radio’ bituma igira uburebure bwa 330m.
Urubuga rw’uyu munara ruvuga ko isurwa n’abantu 7,000,000 (75% ari abanyamahanga) ku mwaka, bikayigira inyubako isurwa cyane n’abantu babanje kwishyura kurusha izindi zose ku Isi.
Gusa uyu munsi, uyu munara wabaye ikirangirire ku Isi ukanamenyakanisha cyane Umujyi wa Paris, ntabwo uza no mu nyubako 20 ndende ku Isi kuko hari abandi bahanga bakataje mu kuzamura iziri gukabakaba kuri metero 1000.
Inyubako ubu ifite uwo muhigo kuva mu 2010, ni inzu rukomabicu yitwa Burj Khalifa iri i Dubai muri Emira z’Amarabu, ifite uburebure bwa 828m, ariko nayo ikaba iri kuribwa insataburenge n’izindi ziri hafi kuzura zizaba ziyisumba.



BBC/AFP
1 comment
I encourage you brother!!! You serve for the people.