Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Amajyaruguru: Basabwe kubyaza umusaruro imurikagurisha ribegereza ibyo bakeneye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Mugabowagahunde Maurice ari kumwe n’abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, bafunguye ku mugaragaro imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara (MINI-EXPO) riri kubera muri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze, basaba abatuye iyi ntara ndetse n’ahandi kubyaza umusaruro aya mahirwe kuko ngo ari uburyo bubafasha kubonera hafi ndetse hamwe ibyo baba bakeneye.

Iri murikagurisha ryo ku rwego rw’Intara ryateguwe ku bufatanye bw’iyi ntara n’Urugaga rw’Abikorera, PSF mu ntara y’Amajyaruguru, rikaba ari ngarukamwaka aho abikorera begereza abaturage ibyo bakora, ukaba umwanya mwiza uhuza abaguzi n’abagurisha, ibi kandi bigakorwa hagamijwe kuzamura ubukungu bw’Igihugu kuko bituma abaturage bamenya byinshi mu bikorerwa iwabo hatibagiranye n’ibikorerwa ahandi kuko abanyamahanga nabo batatanzwe.

Guverineri Mugabowagahunde wasuye ibice bitandukanye (stands), yasabye abamurika kurushaho kunoza ibyo bakora ku buryo bigera ku baturage ari nta makemwa bityo bakabigura babyishimiye, asaba kandi ko abaturage b’Intara ayoboye ndetse n’abo mu bindi bice bose bakwiye kwitabira iri murikagurisha kuko ngo uyu ari umwanya mwiza wo kubonera ibintu byose hamwe badakoze ingendo nyinshi ndetse ngo ibiciro nabyo bikaba bibereye umuturage w’u Rwanda ukomeje gukora aharanira kwiteza imbere.

Abaturage batangaza ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragariza Isi yose ibyo bamaze kwigezaho babikesha Igihugu cyiza cyuje umutekano ndetse giha amahirwe buri wese, umuturage akaza ku isonga. Iri murikagurisha kandi ngo ni andi mahirwe yo guhaha ibintu byiza badahenzwe, kandi bakanidagura mu buryo butandukanye kuko uretse ibicuruzwa birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo ibikorwa by’ubukorikori, ibikorwa n’inganda zo mu Rwanda (Made in Rwanda) ndetse n’ibyo mu bihugu bindi bya Afurika nka Ghana, Egiputa n’ahandi.

Imurikagurisha ry’umwaka ushize ryari ryabaye muri Kanama 2024, ryarangiye abaturage bakirinyotewe, kubera ibyishimo ryatanze ku bantu b’ingeri zose. Ni imurikagurisha ryagaragayemo udushya turimo: amafarashi yatanze umunyenga muri Stade Ubworoherane, ibicuruzwa byiza ku bacuruzi bo mu Rwanda n’abanyamahanga, imikino y’abana (imyicundo), n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye, byari bibereye bwa mbere mu mujyi wa Musanze mu gihe cy’iminsi 10 yikurikiranya.

Kuri iyi nshuro naho ni ko bimeze kuko byonyine umubare w’abamuruka bagera ku 140 ugaragaza ko buri ruhande ruba rutegereje iri murikagurisha nk’amahirwe adasanzwe cyane ko abacuruza baba baboneye hafi abaguzi nk’uko byemejwe na bamwe mu baganiriye na WWW.AMIZERO.RW bemeza ko ari ibishoboka umwanya nk’uyu bajya bawuhabwa kabiri mu mwaka bitashoboka ngo hakongerwa iminsi rimara kuko ngo iyo bamaze kumenyera iminsi ihita irangira, rimwe na rimwe ugasanga impande zombi zibangamiwe kandi ngo bishobora kuganirwaho bigakemuka.

Aba baturage batangiye kugerwaho n’ibyiza by’iri murikagurisha (MINI-EXPO) ryatangiye tariki 19 Kanama 2025 rikazasozwa tariki 31 z’uku kwezi, bavuga ko hari udushya twinshi ndetse ngo bakaba bakomeje kwihahira bimwe mu bikorerwa iwabo byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ubworozi hatibagiranye n’ubukorikori bukomeje kwiyongera umunsi ku munsi haba mu bwiza no mu bwinshi. Iri murikagurisha rikaba rifite akarusho ko kugira abamurika mpuzamahanga kugeza no kubacuruza imodoka nshya.

Imurikagurisha ni umwanya mwiza ufasha abaturage kwidagadura kuko uretse ibimurikwa, hazamo imyidagaduro aho ingeri zitandukanye zizihirwa, abahanzi bakunzwe mu Rwanda bagasusurutsa abatuye Umujyi w’ubukerarugendo wa Musanze, umujyi no mu buzima busanzwe uri kwaguka ku muvuduko wo hejuru ahanini bishingiye ku bucuruzi bukorerwa muri aka gace k’ibirunga gafite imiterere karemano yihariye ku buryo bikurura abashaka kuhashora imari bose ndetse kakaba ari n’agace k’ubukerarugendo bukurura abavuye ku Isi hose.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara.
Inzego zitandukanye ziganira ku bikorwa biri kumurikwa muri Stade Ubworoherane.
Guverineri Mugabowagahunde ari kumwe n’abandi bayobozi basuye ahamurikirwa ibikorwa (Stands).

Related posts

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

N. FLAVIEN

Kimisagara: Umusaza wari wigondeye indaya yananiwe kuyishimisha imuca ibihumbi 50 Frw

N. FLAVIEN

Covid-19: Abantu batandatu bishwe n’iki cyorezo mu Rwanda, abagera kuri 496 baracyandura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777