Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu mujyi w’ubukerarugendo wa Musanze habere imurikagurisha (MINI-EXPO), abaturage baratangaza ko babona iminsi iri gutinda kugirango bagaragarize Isi yose ibyo bamaze kwigezaho babikesha Igihugu cyiza cyuje umutekano ndetse giha amahirwe buri wese. Iyi Expo ngo ikaba ari n’andi mahirwe yo guhaha ibintu byiza badahenzwe, kandi bakanidagura mu buryo butandukanye.
Imurikagurisha riheruka (iryabaye muri Kanama 2024), ryarangiye abaturage bakirinyotewe, kubera ibyishimo ryatanze ku bantu b’ingeri zose. Ni imurikagurisha ryagaragayemo udushya turimo: amafarashi yatanze umunyenga muri Stade Ubworoherane, ibicuruzwa byiza ku bacuruzi bo mu Rwanda n’abanyamahanga, imikino y’abana (imyicundo), n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye, byari bibereye bwa mbere mu mujyi wa Musanze mu gihe cy’iminsi 10 yikurikiranya.
Imurikagurisha ry’uyu mwaka rije abatuare barinyotewe kuko bizeye ko naryo rizabaha ibyishimo bisendereye kandi biruta iby’ubushize. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko iyi EXPO izatangira tariki 19 Kanama 2025, igasozwa tariki 31 z’uku kwezi, aho na none izaba ifite akarusho ko kugira abamurika bavuye hirya no hino ku Isi kugeza no ku bakora bakanacuruza imodoka.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Amizero Media batuye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero, bemeza ko iminsi iri kubatimdira kuko ngo bazi icyo EXPO ivuze kuri bo ndetse ngo by’umwihariko ku bana babo babona amahirwe yo kwidagadura bitabasabye kubajyana mu bindi bice. Bemeza ko bazigamye amafaranga yo kuzifashisha bahaha ibicuruzwa byiza kandi bihendutse, abanyeshuri nabo bakazidagadura kuko bari mu biruhuko.
Umujyi wa Musanze ugiye kuberamo iri murikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru, ni Umujyi uri kwaguka vuba cyane ndetse ukaba uzamurwamo inzu zigezweho umunsi ku munsi, ibigaragarira mu nyubako z’amagorofa y’ubucuruzi akomeje kuzamurwa, amahoteri, imihanda myiza n’imiturire iteye imbere.
Amwe mu mafoto yerekana uko byari byifashe umwaka ushize:




