Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bibukijwe ko umuco wo kugira isuku ihagije ukwiye gushyirwa mu byambere, hagamijwe kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) nk’icyorezo gihangayikishije Isi kidasize na Afurika aho cyamaze kugera no mu Rwanda, ariko kikaba cyibasiye cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox cyangwa mpox, yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kugaragara ku bantu babiri, gusa kuri ubu habarurwa bane babiri muri bo barayikize.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert yagarutse kuri bumwe mu buryo iyi ndwara ishobora kwandura n’ubukana bwayo, yibutsa abaturage ko habayeho uburangare mu kuyirinda yakwandura cyane ndetse ikaba yanakwica uyirwaye.
Yagize ati: “Icyorezo cy’indwara y’ubushita bw’inkende mu Rwanda cyagaragaye ku bantu bane ariko babiri babashije gukira, ni indwara ikira ariko ishobora no kwica bivugwa ko abantu bayanduye 10% muri bo ishobora kubica, bivuze ko abantu badashoboye kuyirinda no kuyikurikirana by’umwihariko ishobora kubica”.
Yakomeje agira ati: “Ni indwara iterwa na Virusi ikandura mu buryo butandukanye cyane mu gusangira, guhuza amatembabuzi mu buryo butandukanye, mu mibonano mpuzabitsina n’iyo yaba ikingiye ntibikubuza kuyandura. Ahandi ni uguhuza ibikomere byayo nka kimwe mu bimenyetso byayo ku mubiri ufite ibyo bikomere byayo yakwandura utayifite, bivuze rero ko ikwiye kwirindwa bihagije”.
N’ubwo abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru baburiwe kwirinda iyi ndwara y’ubushita bw’inkende by’umwihariko, bo bavuga ko bagikeneye amakuru ahagije kuri yo binyuze mu bukanguramvaga butandukanye, banasaba ko hakongerwa imbaraga mu kongera gukoresha kandagira ukarabe nk’intwaro yo kwirinda umwanda cyane ahahurira abantu benshi.
Ukwitanze Valentine ni umwe muri bo yagize ati”: “Birumvikana ko iki ari Icyorezo gikomeye ariko kucyirinda birashoboka kuko na Covid-19 twarayitsinze n’ubwo hari abo yahitanye, byatewe n’uko twari tuyifiteho amakuru ahagije, isuku ishyirwamo imbaraga rero n’iyi hakoreshejwe imbaraga nayo biroroshye kuyirwanya”.
Karangwa Augustin nawe ati: “Urabona ko ahantu henshi hubatswe kandagira ukarabe zarapfuye amazi ntakiza, izindi zarashaje mbese umuco wo gukaraba wacitse intege kandi kwirinda iki cyorezo hasabwa isuku nyinshi nk’ahahurira abantu benshi, abayobozi badufashe kubyitaho, ikindi tubone amakuru ahagije kuri yo bizadufasha kumenya uko yandura n’uko yirindwa”.
Ibimenyetso by’iki cyorezo (mpox) ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Yanditswe na N. Janvière/ WWW.AMIZERO.RW / MUSANZE.