Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Amajwi yumvise muri telefone yatumye yica umugore babanaga.

Umugabo w’imyaka 25 ukurikiranyweho kwica umugore w’imyaka 31 babanaga mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, yemera icyaha akavuga ko kwivugana nyakwigendera byatewe n’amajwi yumvise muri telefone ye avugana n’umugabo babanaga mbere.

Uyu mugabo ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, asanzwe atuye mu mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugabo n’umugore babanaga (mu buryo butemewe n’amategeko), bari mu rugo “ahagana mu masaha ya saa munani n’igice z’amanywa (14h30), uyu mugabo yafashe icyuma agitera uyu mugore babanaga batarasezeranye aramwica”.

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti: “Uregwa yemera icyaha; asobanura ko icyamuteye kwica umugore babana ari uko yumvise amajwi uwo mugore yafashe na Telefone (record ) avugana n’umugabo babanaga mbere y’uko abana n’uyu.”

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo igira iti: “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.” (TV10)

Related posts

Nyabihu: Urujijo ku makimbirane akomeje kuvugwa hagati ya Gitifu w’Akarere na Meya.

N. FLAVIEN

Musanze: Urubyiruko 160 rufite ubumuga rwahigiye kwiteza imbere binyuze mu makoperative.

N. FLAVIEN

Rubavu: Umugabo uheruka kwica mushiki we akanamuhamba na we yishwe arashwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777