Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Iyobokamana

Amafoto y’abanyacyubahiro bakomeye ku Isi bitabiriye umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, imbaga y’Abakirisitu Gatolika ndetse n’abo mu yandi madini bavuye imihanda yose barenga ibihumbi magana abiri (200,000) bateraniye kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Piyeri (St Pierre) i Roma mu Butaliyani mu muhango wo gushyingura Nyirubutungane Papa Francis witabye Imana ku wa Mbere w’iki cyumweru, hari tariki 21 Mata 2025 ku myaka 88 y’amavuko.

Muri iyi nkuru, turibanda ku mafoto yagiye hanze agaragaza bamwe mu bantu bafite amazina azwi ku rwego mpuzamahanga bitabiriye umuhango wo gushyingura Nyirubutungane Papa Francis wakoze ku mitima ya benshi nk’ikimenyetso ko hari byinshi byiza yakoze mu gihe yari ayoboye Kiliziya Gatolika. Twifashishije ibitangazamakuru bitandukanye nka: BBC News, Vatican News, OSV News, AP, France 24, CNN na Reuters.

Ku isonga muri aba banyacyubahiro, haza Perezida w’Igihugu cy’igihangage cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wari kumwe na Madame we, Melania Trump. Kuri uyu munsi kandi, Madamu wa Perezida Donald Trump, Melania Trump akaba yizihizaga isabukuru y’imyaka 55 y’amavuko.

Hari kandi Perezida w’Ubufaransa, bwana Emmanuel Macron wari kumwe na Madamu, Brigitte Macron. Mu bandi kandi bitabiriye uyu muhango, harimo Igikomangoma cya Wales mu bwami bw’u  Bwongereza, Prince William.

Undi munyacyubahiro ukomeye witabiriye uyu muhango ni uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden wari kumwe na Madamu we Dr. Jill Biden. Hari kandi Perezida wa Ukraine, bwana Vlodimir Zelensky na Madamu we Olena Zelensky, aho Zelensky yahise anahura na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ndetse na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump bakaganira ku bibazo Ukraine yatewe n’Uburusiya.

Mu bandi banyacyubahiro bafite amazina akomeye ku Isi bitabiriye uyu muhango, ntitwarenza ingohi Umwami wa Esipanye, Filipe Juan Pablo wari kumwe n’Umwamikazi Letizia. Hari kandi Perezida w’Ubuhinde Madamu Droupadi Murmu, uyu benshi bakaba batamumenyereye kuko ubusanzwe bakunze kubona Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi.

AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO: 

Umuhango wo gushyingura Papa Francis witabiriwe n’abanyacyubahiro bavuye imihanda yose.
Perezida Donald Trump wa USA na Madame mu muhango wo gushyingura Papa Francis.
Amarira n’agahinda ku maso ya benshi mu muhango wo gushyingura Papa Francis.
Isanduku yarimo umubiri wa Papa Francis yafunzwe neza.
Abakaridinari bari benshi mu muhango wo gushyingura Papa Francis.
Perezida Joe Biden wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe na Madame.
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa na Madame mu muhango wo gushyingura Papa Francis.
Perezida Zelensky wa Ukraine ari kumwe na Madame.
Umwami wa Espagne wari kumwe n’Umwamikazi mu muhango wo gushyingura Papa Francis.
Igikomangoma cya Wales mu muhango wo gushyingura Papa Francis.
Perezida Trump, Macron na Zelensky bahuye by’akanya gato baganira ku ntambara ibera muri Ukraine.
Perezida w’Ubuhinde Madamu Droupadi nawe yari mu baherekeje Papa Francis.
Imbaga yari yaturutse imihanda yose yahuriye ku mbuga ya Bazilika ya St Pierre.

Related posts

Uganda: Leta yatangiye gusaba abaturage ubufasha mu guhangana na Covid-19.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko abasirikare basaga 1000 barimo Abajenerali 9.

N. FLAVIEN

General Rwivanga yagaragaje umubare w’abarwanyi ba FDLR babarizwa muri DR Congo.

ISHIMWE Elyse Naise

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777