Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike

Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa mbere mu miyoborere n’imitangire ya serivise

Igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ku bijyanye n’uburyo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC), ryagaragaje ko Abesamihigo b’Akarere ka Gakenke bahize utundi turere kuko bari ku mwanya wa mbere mu gihugu n’amanota 82.11%.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine yagaragaje akanyamuneza avuga ko we n’abaturage ayoboye bishimye, intego ikaba ari ugukomeza gukora cyane ku buryo 90% iteganywa na NST2 bazayigeraho nta kabuza.

Tumubajije icyabashoboje kugera ku mwanya wa mbere mu gihugu, yagize ati: “Icya mbere ni ugukorera hamwe ndetse no kwita ku muturage. Dufite intero imwe igira iti Serivisi umuturage akeneye yujuje ibisabwa yimuhe ako kanya ntugategereze ejo, niba bisaba iminsi yimubwire abe ayizi ntuyirenze, atujuje ibisabwa bimusobanurire.”

Meya Vestine yavuze ko byabasabye kwicara bakareba aho batsindiwe mu myaka yashize, bagafatanya mu gufata ingamba kuko muri CRC 2024 (2023-2024) Gakenke yaje ku mwanya wa 10 n’amanota 77.7%, basesengura impamvu biyemeza guhindura ibitaragendaga neza, none muri CRC 2025 (2024-2025), aka karere kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 82.11%.

Madame Mukandayisenga avuga ko n’ubwo ari abambere n’amanota 82%, bagiye gukosora aho bitagenze neza ku buryo byibuze ubutaha bagera kuri 90%, bakazabigeraho bakomeza gutanga serivisi nziza no kwita ku baturage, baharanira kugera ku gipimo Igihugu cyifuza, umuturage wa Gakenke akarushaho kwishima ari nako arushaho kuza ku isonga.

Ubu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB bukorwa hagamijwe kugaragaza uko abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye za Leta zibegereye ndetse n’uruhare bagira mu bibakorerwa.

CRC 2025 (2024-2025) yagaragaje ko abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku kigero cya 76,7%. Ibyiciro 8 kuri 16 byasuzumwe biri hejuru ya 75%, aho umutekano waje ku isonga n’amanota 92,1% naho icyiciro cy’ubutaka, imiturire n’ibidukikije kiza ku mwanya wa nyuma n’amanota 65,7%.

Ibyiciro byasuzumwe ni: Umutekano (92,1%), lyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi (90,1%), Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa (88,2%), Ubutabera (81,3%), Uburezi (79,4%), Inzego z’ibanze (77,1%), Ubworozi (76,5%), Isuku (76,1%), Imibereho y’umuryango nyarwanda (74,7%), Ikoranabuhanga n’itumanaho (73,4%), Urwego rw’abikorera (73,3%), Ubuzima (72,4%), Ubuhinzi (70,6%), Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye (69,6%), Ibikorwaremezo (66,4%), Ubutaka, imiturire n’ibidukikije (65,7%); byose hamwe bikaba biri ku mpuzandengo ya 76,7%.

Akarere ka Gakenke kabaye aka mbere ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, tubiri tundi natwo (Rulindo na Burera) tukaba twaje dukurikiranye ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu, ibitanga icyizere ku miyoborere y’iyi ntara igizwe ahanini n’imisozi miremire. Tubiri dusigaye (Musanze na Gicumbi) natwo tukaba twaje ku mwanya wa 11 n’uwa 12.

Abesamihigo b’Akarere ka Gakenke bajya inama bakareba ibyihutirwa baharanira ko umuturage ahora ku isonga.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano mu murenge wa Muzo ni kimwe mu bimenyetso by’imiyoborere myiza muri aka karere.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tuzwiho guhinga no kweza ibigori byinshi kandi byiza mu gihugu.
Akarere ka Gakenke ni Akarere gahana imbibi n’aka Musanze, duhuriye no ku kiyaga cya Ruhondo.

Related posts

Laboratwari y’icyitegererezo izatwara asaga miliyoni 24$ yatangiye kubakwa mu Rwanda

N. FLAVIEN

M23 ishinja FARDC kurasa ibisasu biremereye ku baturage bari mu duce igenzura

N. FLAVIEN

Ukraine yarashe mu Burusiya itwika ibigega bya Peteroli.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777