Igisirikare cya Afrika y’Epfo cyatangaje ko cyiteguye kongera gusubira muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 uherutse kwandagaza ingabo zari mu butumwa bwa SAMIDRC bwari bugizwe ahanini n’ingabo za Afurika y’Epfo.
Aya makuru yatangajwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Radzani Mphwanya, wavuze ko abasirikare b’Igihugu cye, biteguye koherezwa mu burasizuba bwa DR Congo mu rugamba rwo kurwanya M23 kandi ko biteguye kuyitsinda.
Uyu musirikare mukuru yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abasirikare ba SANDF bari bamaze amezi bafungiranye mu bigo biri i Goma n’ahitwa Mubambilo, nyuma y’aho M23 ibarushije imbaraga igafata uyu mujyi wa Goma n’inkengero zawo bakamanika ibendera ry’umweru nk’ikimenyetso cyo gutsindwa.
General Rudzani, muri icyo kiganiro yabwiye abasirikare be ko M23 ivuga ko yabatsinze muri iyo mirwano yaberaga i Goma, anashimangira ko biteguye kongera kujya ku rugamba igihe cyose bazabisabwa na Leta ya Kinshasa kandi ko uyu mutwe uzabona ubukana bwabo.
Yagize ati: “Inkuru y’urugamba ivugwa n’abari ku rundi ruhande, kuko baba bayizi. Barayumvise kandi barayihamije. Ni biba ngombwa ko dusubira mu mirwano n’abo ngabo, tuzabikora ndetse kurenza uko babyibwira, kandi ndabizeza ko nzajyana namwe. Bazabona ibyo batigeze babona na rimwe mu buzima bwabo.”
Ingabo za Afurika y’Epfo zari zahawe kurinda ibice bikomeye birimo Umujyi wa Goma ndetse n’ahandi hose M23 yashoboraga kunyura ngo igere muri uyu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuko Kinshasa yari ibizeyeho ubukerebutsi ndetse n’ikoranabuhanga rihambaye. Si ko byagenze ariko kuko M23 yabarashe umugenda birangira yigaruriye Goma tariki 27 Mutarama 2025 maze inkuru mbi itaha muri SADC.
Mu gisa nko kwikura mu isoni, uyu mujenerali yavuze ko abasirikare ba SANDF bakomeje gutaha banyuze mu Rwanda batsinze urugamba, kuko ngo imirwano yakurikiwe n’ibiganiro hagati ya Leta ya DR Congo na M23, aho gukomeza intambara, nyamara bikaba bihabanye n’ukuri kuko ibi biganiro avuga byaje bo [SAMIDRC] bafungiwe mu bigo byabo ku buryo icyo bashakaga gukora cyose babanzaga gusaba uburenganzira M23.