Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 yeruriye Amerika ko idashobora kongera gukora ikosa nk’iryakozwe muri Uvira

Ihuriro “Alliance Fleuve Congo – AFC/M23” ryatangaje ko ritazongera gukora ikosa ryo kwemera ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zisubira mu bice ryavuyemo, nk’uko byari byasabwe n’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mujyi wa Uvira.

Tariki 17 Ukuboza 2025, AFC/M23 yavanye ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, yari imaze iminsi umunani gusa yigaruriye, nyuma yo kurwana n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC, abarwanyi b’abahezanguni b’iterabwoba FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’uruvange rw’ihuriro Wazalendo.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC, yabwiye itangazamakuru ko gufata Uvira byari igikorwa cyo gutabara abaturage bo muri uwo mujyi ndetse n’ikibaya cyose cya Ruzizi n’imisozi ihakikije bari bamaze igihe batotezwa bikabije.

Yagize ati: “Muri Uvira, hari politiki yo gutoteza abaturage hashingiwe ku bwoko no ku isura y’abantu. Abasivili bashimutwaga, bakicwa, ndetse bakameneshwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iyobowe na bwana Tshisekedi.”

Bisimwa yakomeje asobanura ko ingabo z’abahezanguni ziswe “Wazalendo” hamwe n’iza Leta, zifatanya n’ingabo z’u Burundi mu gufata bugwate Abanyamulenge no gufungira abaturiye Minembwe amasoko mu rwego rwo kubicisha inzara.

Ati: “Mu mezi abiri, nta kintu na kimwe cyinjiraga cyangwa ngo gisohoke. Banakoresheje drones z’intambara mu kwica abaturage b’inzirakarengane. Byari ibintu bidashobora kwihanganirwa na gato namwe mubyumve ndetse n’Isi yose ibyumve.”

Yavuze ko kuva mu mujyi wa Uvira byari byasabwe n’abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza kugira ngo ibiganiro bya Doha bisubukurwe, ariko byari ngombwa kubamenyesha ibyabaye mbere. Yakomoje ku rugero rwa Walikale, aho AFC/M23 yavuye ku bushake, ariko ingabo za Leta zikaza zikica abasivili, zikanakoresha drones mu kwica abari basigaye.

Bisimwa ati: “Twabwiye Abanyamerika ko tutazongera gukora iryo kosa. Nituramuka dusubiye inyuma, hagomba gushyirwaho ingabo zidafite aho zibogamiye zo kurinda abaturage bacu bicwa amanywa n’ijoro n’inkoramahano za Kinshasa n’abazifasha bose.”

Yanavuze ko ingabo za EAC (Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba) zishobora kongera koherezwa kugira ngo zirinde Uvira ndetse zifashe mu gusubukura ibiganiro, n’ubwo Kinshasa yaba itabyemera.

“Ni ingabo ziri hafi yacu kandi Ibihugu bya EAC bigirwaho ingaruka n’iyi ntambara kuko iyo habaye umutekano mucye ni byo byakira impunzi zacu. Izi ngabo rero twizera ko zarinda Uvira bityo n’ibiganiro bigakomeza nta nkomyi.”

Abarwanyi ba AFC/M23 bavuga ko barwanira ukwishyira ukizana kw’abanyekongo bakomeje guhezwa mu gihugu cyabo bitwa abanyamaganga.

Related posts

M23 mu isura nshya y’imirwanire bagamije gufunga umuhanda Goma-Rutshuru.

N. FLAVIEN

Afrobasket zone 5: Kenya itsinze u Rwanda igera ku mukino wa nyuma (Amafoto)

N. FLAVIEN

DR Congo yatangaje ko igiye kurasa bikomeye kuri M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777