Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashimangiye ko badateze gusubiza intumwa zabo mu biganiro by’amahoro i Doha muri Qatar mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwaba butararekura imfungwa zabo 700.
Hashingiwe ku mahame impande zombi zasinyiye i Doha tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya DR Congo yari yemeye kurekura abantu 700 ifunze barimo abanyamuryango ba AFC/M23 n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo.
Iyi ngingo hamwe n’izindi zirimo guhagarika imirwano burundu zagombaga kuba zubahirijwe bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2025, impande zombi zikabona kwitegura ikindi cyiciro cy’ibiganiro by’amahoro cyari gutangira bitarenze tariki 08 Kanama 2025 nk’uko tubikesha Igihe.
Byari byateganyijwe ko abahagarariye impande zombi bagombaga kuba bari i Doha kuri uyu wa 18 Kanama 2025, bagasinya amasezerano y’amahoro, gusa Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abahagarariye iri huriro batagiyeyo.
Kanyuka yatangaje ko ingingo zose zikubiye mu mahame ya Doha zubahirizwa, yibutsa ko Leta ya DR Congo ikomeje kurenga ku ihagarikwa burundu ry’imirwano, ati “Kinshasa ntishaka amahoro.”
Kuva aya mahame yashyirwaho umukono, AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya DRC igomba gufungura abantu 700, bitaba ibyo ntizasubire mu biganiro by’i Doha muri Qatar.
BBC yabajije Kanyuka igihe AFC/M23 izasubirira mu biganiro i Doha, agaragaza ko bizashingira ku kuba Leta ya DRC yakubahiriza ibyo isabwa mu mahame, ati: “Nta gihe dufite. Byose bizaterwa na Kinshasa.”
Hari amakuru avuga ko Leta ya Qatar ikomeje kotsa Leta ya DRC igitutu kugira ngo irekure imfungwa zisabwa na AFC/M23, mbere y’uko ibiganiro by’amahoro bisubukurwa, ariko DRC yo igashimangira ko izazirekura nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.
Leta ya Qatar yemeza ko ingengabihe y’amahame yasinyiwe i Doha itubahirijwe, ariko ko ikomeje gukorana n’impande zombi kugira ngo zumvikane. Tariki ya 14 Kanama yazishyikirije umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo ziwusuzume.

