Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 yatangaje aho ihagaze ku biganiro bya Doha.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashimangiye ko badateze gusubiza intumwa zabo mu biganiro by’amahoro i Doha muri Qatar mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwaba butararekura imfungwa zabo 700.

Hashingiwe ku mahame impande zombi zasinyiye i Doha tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya DR Congo yari yemeye kurekura abantu 700 ifunze barimo abanyamuryango ba AFC/M23 n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo.

Iyi ngingo hamwe n’izindi zirimo guhagarika imirwano burundu zagombaga kuba zubahirijwe bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2025, impande zombi zikabona kwitegura ikindi cyiciro cy’ibiganiro by’amahoro cyari gutangira bitarenze tariki 08 Kanama 2025 nk’uko tubikesha Igihe.

Byari byateganyijwe ko abahagarariye impande zombi bagombaga kuba bari i Doha kuri uyu wa 18 Kanama 2025, bagasinya amasezerano y’amahoro, gusa Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abahagarariye iri huriro batagiyeyo.

Kanyuka yatangaje ko ingingo zose zikubiye mu mahame ya Doha zubahirizwa, yibutsa ko Leta ya DR Congo ikomeje kurenga ku ihagarikwa burundu ry’imirwano, ati “Kinshasa ntishaka amahoro.”

Kuva aya mahame yashyirwaho umukono, AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya DRC igomba gufungura abantu 700, bitaba ibyo ntizasubire mu biganiro by’i Doha muri Qatar.

BBC yabajije Kanyuka igihe AFC/M23 izasubirira mu biganiro i Doha, agaragaza ko bizashingira ku kuba Leta ya DRC yakubahiriza ibyo isabwa mu mahame, ati: “Nta gihe dufite. Byose bizaterwa na Kinshasa.”

Hari amakuru avuga ko Leta ya Qatar ikomeje kotsa Leta ya DRC igitutu kugira ngo irekure imfungwa zisabwa na AFC/M23, mbere y’uko ibiganiro by’amahoro bisubukurwa, ariko DRC yo igashimangira ko izazirekura nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro.

Leta ya Qatar yemeza ko ingengabihe y’amahame yasinyiwe i Doha itubahirijwe, ariko ko ikomeje gukorana n’impande zombi kugira ngo zumvikane. Tariki ya 14 Kanama yazishyikirije umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo ziwusuzume.

Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 yavuze ko badateze kujya i Doha igihe cyose Kinshasa itarava ku izima.
Abayobozi bakuru ba AFC/M23 bavuga ko Leta ya Kinshasa idashaka amahoro ari nayo mpamvu itinza ibiganiro.

Related posts

Drone ‘CH-4’ ya FARDC yangije ibikorwa rusange yica n’inka mu bice bigenzurwa na M23.

N. FLAVIEN

Egiputa: Ubwato bw’amateka bwagombaga kugeza Farawo mu Ijuru bwimuriwe ahandi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777