Chorale Sion ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Jenda, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Bolamu’, yasubiwemo igahuzwa n’igihe (Remix) kuko iya mbere hari hashize igihe kinini ikozwe.
‘Bolamu’ bishatse kuvuga ‘Ubwiza, wavuga ‘Bolamu na yawe’ ukaba uvuze “Ubwiza bw’Imana” ni indirimbo yakunzwe cyane bitewe n’uko yaririmbwe bwa mbere, abantu bakibaza niba abayiririmba ari abanyarwanda cyangwa se ari abanyamahanga. Ibi babyibajije bitewe n’ururimi rw’iringara (Lingala) ndetse n’amajwi meza bikunze gukoreshwa n’abavandimwe bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro na AMIZERO.RW, umuyobozi wa Chorale Sion, Maniriho John, yavuzeko basubiye muri iyi ndirimbo ‘Bolamu’ ku busabe bw’abakunzi bayo, kuko ngo bahoraga babisaba, nabo babona ari ngombwa bagahitamo kuyikora mu ruhererekane rw’izindi nyinshi zizajya zinyura kuri Shene ya YouTube ya ‘Sion Choir ADEPR Jenda’.
Ati: “Mu by’ukuri twayiririmbaga twumva tutisanzuye kuko itari irekuye neza. Igihe yaririmbiwe ni cyera, hari byinshi twaburaga. Kuri ubu rero twagerageje kuyihuza n’umuziki uri live ukozwe n’abacuranzi bacu, amajwi aririmbwe live, ku buryo mbese tuyiririmba irekuye ikarushaho gufasha abantu ugereranyije n’iya mbere”.
Uyu muyobozi kandi yasabye abakunzi ba Chorale Sion ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ivugabutumwa muri rusange, kuri ubu bakataje kandi ngo bakaba bakora ibishoboka ngo ubutumwa bwiza bukomeze bwamamare ku Isi hose, asaba buri wese “kudacibwa intege n’iki cyorezo kuko nacyo ari kimwe mu bikangisho by’umwanzi”.
Umutesi Rwema Nelly uzwi nka Tessy, ni umwe mu baririmbyi bayiririmbyemo ikorwa bwa mbere akaba ari no mu bayiririmbye mu buryo bwa live. Aganira na AMIZERO.RW, yahamije ko ari iby’agaciro kuko ngo kuyiririmba live bituma wirekura ntiwigengesere wibaza ngo ndasubiramo kangahe. Ati: “Rwose kuri ubu ni byiza kuko uraririmba ukaba wazamura imbamutima za benshi bitewe n’uko abo uririmbira bifashe mu gihe mbere twaririmbaga ducunganwa n’uko yari ikoze muri Studio”.
Chorale Sion ADEPR Jenda yatangiye mu 1995, itangira mu mikoro macye, gusa hamwe no gufashwa n’Imana igenda izamuka ku buryo ubu imaze kugira abaririmbyi 100, ikaba kandi ifite Imizingo itatu y’amajwi n’umwe w’amajwi n’amashusho. Mu bihe bya Covid-19 ntibicaye kuko babashije kwigurira ibyuma by’umuziki bya Miliyoni hafi 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Indirimbo ‘Bolamu’ ibimburiye izindi ziri ku muzingo wa Kabiri wa Chorale Sion ADEPR Jenda, aho bahisemo kujya basohora imwe imwe, buri byumweru bibiri, bazinyujije kuri YouTube Channel yabo yitwa “Sion Choir ADEPR Jenda”.



1 comment
Wooooow!Well done kbsa,Sion turabakunda Imana mugumane iteka🙏