Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo cyane cyane mu bice byegereye Mikenke no mu misozi miremire (Haut Plateaux) ya Uvira na Itombwe aremeza ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC hamwe n’iz’u Burundi zaguye mu mirwano iherutse kubera mu duce twa Rwitsankuku n’ahahakikije zapfuye ku bwinshi kugeza n’aho bapfusha ufite ipeti rya Majoro ndetse na Captain.
Umwe mu basirikare bo mu mutwe wa Twirwaneho utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yabwiye MCN ko muri iyo mirwano yabaye ku wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025, babonye imirambo 85 y’abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC ndetse bafata n’intwaro nyinshi cyane zirimo imbunda nini n’amasasu menshi.
Yagize ati: “Njye ubwanjye nabonye imirambo yabo 85 biganjemo abarundi ariko bari biyoberanyije bigira nka Wazalendo. Ariko hari n’abandi baguye mu mashyamba, aho tutigeze tugera neza kuko si na ngombwa. Rwitsankuku izengurutswe n’ibisambu byinshi, abenshi bagiye bagwa iyo kugeza ubu imirambo yabo ntiraboneka.”
Yongeyeho ko n’ubwo uru rugamba rwari rukomeye, umutwe wa Twirwaneho wafashe ibikoresho bikomeye bya gisirikare, bizabafasha gukomeza urugamba mu minsi iri imbere. Ati: “Twafashe imbunda n’amasasu byinshi cyane, ku buryo dushobora kuzabirwanisha imyaka nk’icumi bibaye ngombwa.”
Rwitsankuku yari imwe mu birindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC muri Kivu y’Amajyepfo. Uru rugamba rugaragaza isura y’imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi y’i Mulenge, gusa abarwanyi ba Twirwaneho bafashijwe n’ingabo kabuhariwe za M23 bakaba barashoboye kwirukana abarundi bigarurira ibice bitandukanye byari bibangamiye umutekano w’abaturage.
Aamkuru yizewe yemeza ko ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n’iz’u Burundi, FDNB ziri muri DR Congo zahuye n’uruva gusenya kuko ngo M23 yohereje abakomando kabuhariwe mu kurwana maze aba barundi na FARDC bisanga amasomo yabo abaye imfabusa, babarasa umugenda, abahonotse ayo masasu bazira intwaro gakondo, ibyateje urunturuntu i Burundi bakaba batangiye kuvuga ko FARDC yabagambaniye kuri M23.
N’ubwo uruhande rw’u Burundi rudashaka gushyira ahagaragara ibijyanye n’iyi mirwano, bahimbye amayeri yo kwiyita Wazalendo bakaba basohoye amatangazo nk’aho ari Wazalendo, aho bavuga ko ngo M23 yabubikiriye bari mu gahenge k’amasezerano ya Doha, nyamara bo ubwabo (Wazalendo) bakaba bakunze kumvikana bavuga ko aya masezerano bo atabareba.
Amatangazo ya Twirwaneho aravuga ko abarundi bakajije ibikorwa byo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa DR Congo aho ngo biteguye ibitero bikomeye. Hari amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi ko baba bagiye gutera bifashishije drones ndetse ngo nn’abakomando ku buryo bisubiza ibice bambuwe ngo bakongeraho n’ahandi, mu rwego rwo guca agasuzuguro ka M23.
Ni kenshi Twirwaneho yaburiye ingabo z’u Burundi ko zikwiye kubavira ku butaka zigasubira iwabo, gusa izi ngabo ntizigeze zibyumva ahubwo zakomeje gukaza ibirindiro bituma Twirwaneho nayo ifata ingamba zikarishye nk’uko yakunze kubateguza ko nibayishotora izabarasa kandi intumbi zabo zikaborera ku gasozi aho zizaribwa n’inkongoro kuko nta mva zabo ziri mu Minembwe.


