Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima Umutekano

Abasirikare ba DR Congo bari mu myitozo ya Gikomando mu Bwongereza barataka inzara.

Abasirikare 273 ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC bari mu myitozo ya Gikomando mu Bwongereza barataka inzara, nyuma y’uko ngo umwaka wihiritse igisirikare cyabo kitabaha umushahara wunganira inticantikize bahabwa n’igisirikare cy’u Bwongereza.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru MediaCongo.net buvuga ko aba basirikare ba FARDC bageze mu Bwongereza muri Nzeri 2021, aho bari bitabiriye imyitozo y’abakomando ibera mu kigo cya ‘Commando Training Center Royal Marines Lympstone (CTCRM)’.

Bivugwa ko aba basirikare batorohewe n’ubuzima ubwo bageraga mu Bwongereza, aho ngo bakihagera babanje gushyirwa mu kato kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Muri Mutarama  2022, aba basirikare ngo nibwo batangiye kwigishwa ururimi rw’Icyongereza mu rwego rwo kubategurira gutangira ayo masomo yagombaga gutangwa mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu minsi ishize, aba basirikare basuwe na Ambasaderi wa RD Congo mu bwongereza, bamubwira ko babayeho nabi. Bamusobanuriye ko kuva bagera mu Bwongereza, igisirikare cya Congo kitigeze cyongera kubaha imishahara yabo, ndetse ngo n’amafaranga bahabwa n’igisirikare cy’Ubwongereza adahagije kuba yabatunga.

Aba basirikare bemeza ko no kwikora ku munwa bibagora , bari mu Bwongereza ku masezerano ibihugu byombi byagirabye hagati y’ibisirikare aho Ubwongereza bwiyemeje kujya butanga imyitozo yisumbuye kubasirikare ba FARDC nk’uko tubikesha Rwandatribune.

Ikibazo cy’Abasirikare ba FARDC badahembwa, bivugwa ko kiri mu bituma igisirikare cya FARDC gihorana ibibazo, nk’aho bamaze amezi akabakaba atatu M23 ibambuye umujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa Uganda na DRCongo.

Related posts

Gicumbi: Urujijo ku rupfu rw’umusore wapfiriye mu nzu yari amaze iminsi aguze.

N. FLAVIEN

Kohereza abimukira mu Rwanda bihenze kurusha kubagumana mu Bwongereza.

N. FLAVIEN

Burera: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeje kurushaho kubana kivandimwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777