Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Abarwanyi ba Wagner bakoze ibara batangiza intambara ku Burusiya bwabibarutse.

Umutwe witwara gisirikari wa Wagner usanzwe ukoreshwa mu bikorwa bya gisirikari na Leta y’u Burusiya wakoze igisa nk’ibara, utangiza intambara mu Gihugu ukomokamo ukaba umaze kwigarurira imijyi ibiri mu majyepfo y’u Burusiya.

Uyu mutwe w’abacancuro wa Wagner watangaje ko wamaze kwigarurira umujyi wa Rostov-on-Don, wafatwaga nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa bya gisirikari by’u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine.

Hagati muri uyu mujyi abaturage bazindutse basanga huzuye abasirikari n’ibimodoka bya rutura birimo za bulende n’ibindi.

Umuyobozi wa Wagner Yevgeny Prigozhin yavuze ko bamaze kwigarurira ibirindiro bikuru by’ingabo z’u Burusiya muri uwo mujyi ndetse n’ikibuga cy’indege. Yavuze ko umugambi wabo ari uguhirika ubutegetsi bwa Perezida Valdimir Putin.

Uyu muyobozi avuga ko afite ingabo zigera ku 25,000 ziteguye kurwana n’ingabo z’Igihugu, kandi ko bari mu nzira berekeza mu murwa mukuru Moscow.

Guverineri w’iyo Ntara, Vasily Golubev yasabye abaturage kutava mu mazu yabo cyangwa kujya mu bikorwa bihuza abantu benshi.Yanabasabye kudakoresha umuhanda munini uzwi nka M4 ku mpamvu z’umutekano wabo.

Mu murwa mukuru Moscow, ingabo zoherejwe kurinda inyubako nyinshi za Leta zirimo na ministeri y’ingabo.

Perezida Valdimir Putin yise umuyobozi wa Wagner umugambanyi asaba inzego zibishinzwe guhita zimukoraho iperereza kugirango azashyikirizwe ubutabera.

Umutwe wa Wagner wari umaze igihe ufatanyije n’ingabo z’u Burusiya kugaba ibitero muri Ukraine. Umuyobozi wawo Prigozhin yashinje Perezida Putin kubeshya abaturage ku mpamvu yatumye Igihugu gitangiza iyi ntambara.

Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo uyu muyobozi yashinjaga Ingabo z’u Burusiya kubarasaho nkana ibisasu bya misile bikabicamo abatari bake, akaba yaravuze ko azihorera ndetse ngo agashirwa ari uko amaze gusenya inzego zose z’umutekano z’u Burusiya.

Umuyobozi wa Wagner Group yavuze ko intego nyamukuru ari ugukuraho ubutegetsi bwa Vladimir Putin/Photo Internet.

Related posts

Kinshasa: Bamwe mu bagerageje gutoroka Gereza ya Makala barashwe barapfa.

N. FLAVIEN

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, imbarutso y’ikiragano gishya mu mateka y’u Rwanda

N. FLAVIEN

“Biteye agahinda kuba wazagera imbere y’Imana ukabwirwa ko itigeze ikumenya”: Bishop Sam Mugisha.

N. FLAVIEN

1 comment

Niyishoborabyose Jean de dieu June 24, 2023 at 2:59 PM

Bose ni abagabo mubareke basigane uruhara

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777