Abarwanyi b’Umutwe witiriwe tariki 23 Werurwe (M23), bamaze gutangaza ko uhereye kuri uyu Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, saa sita z’amanywa (12h00) bemeye guhagarika imirwano nk’uko baheruka kubyemerera i Luanda muri Angola imbere ya Perezida Joao Lourenço, akaba umuhuza mu makimbirane ya DR Congo, gusa bakaba bashyizeho nyirantarengwa ko uzabashotora wese bazamuha isomo.
Ibi M23 yabitangaje mu itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politike, Lawrence Kanyuka, rivuga ko guhera uyu munsi saa sita z’amanywa (12h00) bahagaritse imirwano nyuma y’ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola.
N’ubwo ariko bemeye guhagarika imirwano, bavuze ko igihe cyose Ubutegetsi bwa Kinshasa n’abo bafatanya bazabashozaho imirwano, bazabasubiza bihanukiriye mu rwego rwo kwirengera no kurengera abaturage bari mu duce bafashe.
Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma, yari yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bamaze igihe bagaba ibitero mu duce M23 igenzura bikibasira abaturage, inka n’indi mitungo yabo ndetse ko ibyo bitero bitigeze bihagarara kuko ngo bigikomeje.
Ngo kuba ibi bitero bigikomeje, bikaba bituma M23 ikomeza kuryamira amajanja yiteguye imirwano ndetse ngo ikaba itapfa no gusubira inyuma ngo ive mu bice yigaruriye mu gihe FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batarahagarika ibyo bitero bikorwa buhumyi.
Guhagarika imirwano ku mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo bisa nk’ibireba M23 gusa kuko abandi bose bamaze kwinjizwa na Leta ya Kinshasa mu mutwe w’ingabo z’Igihugu, ngo bakaba ari nk’inkeragutabara zigomba kwiyambazwa mu guhashya M23 yitwa iy’abanyamahanga.



