Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Ubukerarugendo Uburezi

Abanyeshuri n’abakozi ba Kingdom School Musanze bishimiye ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu [Amafoto]

Abanyeshuri n’abakozi b’Ishuri rya Kingdom rikorera mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, bemeza ko ntako bisa kugira Igihugu cyiza nk’u Rwanda gitatse ibyiza karemano birimo n’Ikiyaga cya Kivu, bagasaba abato n’abakuru kujya basura aha hantu nyaburanga kuko hateye amabengeza ndetse bakaba baharuhukira.

Aba banyeshuri batangaje ibi nyuma y’urugendo (Tour) bakoreye mu Karere ka Rubavu, aho basuye inkengero z’Ikiyaga cya Kivu maze bakerekwa ibyiza byinshi biri kuri iki kiyaga birimo amazi y’amashyuza afatwa nk’amazi y’ibitangaza kubera imiterere karemano yayo, bakaba beretswe kandi uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Umuyobozi akaba na nyiri Kingdom, madame Uwimana Immaculé, yatangarije WWW.AMIZERO.RW, ko bashyize imbere kwigisha abana ubumenyi rusange ariko bakongeraho no kubafasha kumenya ibyiza bitatse Igihugu kuko bituma bamenya neza ibyo biga ariko bikanabakundisha Igihugu kuko babona neza ubwiza karemano/nyaburanga bwacyo.

Ubwo basuraga Ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, aba banyeshuri n’abakozi ba Kingdom School Musanze, bagerageje kandi gutembera banyuze mu mazi n’ubwo batageze kure bitewe n’umuhengeri mwinshi wari muri aya mazi aruta andi mu Rwanda, gusa bakaba babonye uko abantu batembera iyo ari mu bihe byiza maze bakirebera ibice bitandukanye harimo n’ahacukurwa ‘Gaz methane’.

Kingdom School ni ishuri rifite icyicaro mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, rikaba rifite amashami arimo irya Busogo riri mu Byangabo, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze ndetse kuri ubu rikaba ryaratangije Ishami mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu mu rwego rwo gukomeza kwegereza abanyarwanda ibyiza bitangirwa muri Kingdom School. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iri shuri, wahamagara umuyobozi cyangwa se ukamwandikira kuri Watsapp: +250788649456

AMAFOTO:

Related posts

Umuryango nyarwanda ukwiye kwita ku bafite ubumuga kuko nabo bafite imbaraga zubaka Igihugu.

N. FLAVIEN

Musanze: Umurambo w’umusaza w’imyaka 60 wagaragaye ku biro by’Akagari.

N. FLAVIEN

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatangaje amagambo akomeye mu bukwe bwa Rujugiro.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777