Abanyamakuru Mbabazi Fiona na Bienvenue Redemptus bari bamaze igihe kinini bakora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, basezeye muri iki Kigo, bavuga ko bagiye mu yindi mirimo.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, Mbabazi Fiona wari umenyerewe mu gusoma amakuru mu rurimi rw’Icyongereza, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko yasezeye muri iki Kigo yari amazemo imyaka irenga 11.
Mu magambo ye yagize ati “Yari ibaye imyaka 11 nkora umwuga nkunda, ariko ni igihe cyo gufata akaruhuko nkajya mu bindi bishya. Ndashimira abayobozi banjye banyizeye bakamfasha gutera imbere. Ndashimira abo twakoranye batumye mba uwo ndi we uyu munsi, n’abagiye bankurikira batahwemye kunyereka urukundo.”
Mbabazi yasezeye muri RBA mu gihe hari amakuru yizewe Igihe dukesha iyi nkuru cyamenye, ahamya ko na Bienvenue Redemptus wari umenyerewe mu kuvuga amakuru mu Kinyarwanda nawe yasezeye, bose bivugwa ko babonye indi mirimo mu bindi bigo.
Hari hashize igihe kitarenga amezi abiri na Uwimana Basile wakoraga ibiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu asezeye aho ubu asigaye akora muri Minisiteri y’Ibidukikije.



3 comments
Nibagende hazaza n’abandi kandi nabo bazakundwa ndetse kubarusha. Ubwo hari abasenze Imana igiye gusubiza biyicarire muri iyi myanya !!! Cyangwa si ku bushake bwabo hari ikindi kibyihishe inyuma.
Yewe nibajyane ubwo buhanga babubyaze umusariro hejuru niryo shimwe.
Ubundi iyo uri umuhanga Isi yose iba igushaka. Nabo rero nta kibazo nibajye n’ahandi bagaragaze ubuhanga kuko abakozi bahora bakenewe. Gusa RBA ishobora kuba irimo ikibazo nkurikije ukuntu hari kuvamo abantu benshi. Mu minsi iza tuzamenya ukuri kwabyo kose !!!