Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, Abanyarwanda 49 barimo 7 bahoze mu mutwe wa FDLR hamwe n’abo mu miryango yabo 42, batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bushake bwabo. Iyi gahunda yatewe inkunga n’Umuryango w’Abibumbye binyuze muri MONUSCO.
Aba bahoze mu gisirikare cya FDLR bafashe icyemezo cyo gushyira intwaro hasi no kuva mu bihuru, bishyikiriza MONUSCO mu rwego rwo kwitabira ubusabe bwa Loni busaba imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga guhagarika ibikorwa byayo no gutaha mu mahoro.
Nyuma yo kuguma iminsi itatu mu kigo cyagenewe kubakira by’agateganyo (centre de transit), bahavuye bambuka umupaka wa Grande Barrière uhuza Goma na Rubavu, aho bakiriwe n’inzego z’u Rwanda kugira ngo batangire urugendo rwo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi, kuva mu kwezi kwa Mutarama 2025, MONUSCO imaze gufasha mu gutahuka kw’Abanyarwanda 149 bahoze muri FDLR, barimo abarwanyi 51 n’abagize imiryango yabo 97.
Ibi bikorwa bigamije gufasha mu kongera amahoro no guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, aho iyo mitwe ikomeje guteza umutekano muke n’ihungabana mu karere k’ibiyaga bigari.

