Umugabo witwa Safari George wamamaye ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho yagaragaye arwana n’umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, akamuniga, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Muri aya mashusho, uyu Safari George wagaragaye yataye kuwa Kajwiga umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, agasabwa na Gitifu w’Akagari kumwubaha akava hejuru ya DASSO, yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021 mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu kwezi gushize kwa Kanama, inkuru zaranditswe, abantu baravuga kubera umugabo witwa Safari George wagaragaye mu mashusho aniga DASSO agatabaza nyuma y’uko we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bari mu gikorwa cyo kugenzura niba nta baturage bakiragira ku mihanda bagasakirana n’inka za Safari wari uragiye ku muhanda mu Murenge wa Karangazi.
Mu mashusho, DASSO yagaragaye akubita umushumba wari uragiye izo nka nyuma hakumvikana amajwi bavuga ngo bajye gufata n’umusaza witwa Safari George. Mu kumugeraho, Safari yafashe DASSO amunyuzamo umutego, amugeza hasi, niko kumuta ku munigo, undi atangira gutabaza ari nako ifuro riza. Muri aya mashusho, Gitifu w’Akagari wari kumwe na DASSO yumvikana mu mvugo isaba Safari kumwubaha “Safari nyubaha”, amusaba kuva hejuru y’uyu mukozi wambara impuzankano y’icyatsi.
Nyuma y’uko iyi nkuru imenyekanye, hakurikiyeho guhagarika mu nshingano uyu mu DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe na Gitifu w’Akagari ka Musenyi wafashe aya mashusho. Safari George wagaragaye aniga DASSO, yatawe muri yombi akaba yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi, babiheraho bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hitegurwe urubanza mu mizi.
Ku ruhande rwa Safari George, yireguye avuga ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze. Yavuze ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru. Safari yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoze yirwanaho nta mugambi wo kurwanya inzego za Leta yari afite.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangaje ko isomwa ry’umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizaba tariki ya 9 Nzeri 2021.
Gukubita abayobozi cyangwa se kugerageza kubakubita bimaze gusa n’ibimenyerwa mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu minsi micye ishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuturage wo mu Karere ka Bugesera hamwe na Mudugudu, bakekwaho kugira uruhare mu gukubita Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ubwo yari mu kurwanya abanywa mu buryo butemewe.
3 comments
Nonese niba Safari ari mu makosa kuki DASSO na Gitifu bahagaritswe? Safari rwose arenganurwe ubu butabera burahengamye
Yamukubise gacye ahubwo, cyereka iyo amuvunaguza. Nonese buriya iyowe atahatunguka umukoziwe ntibari kumusiga ari indembe? None ngo iminsi 30. Ararengana Safari. Nibamurekure.
Ntabunyamwuga bugaragara namba mugukemura Ikibazo ukurikije video footage, bariya badasso na gitifu nibo bakoze amakosa, abanyarwanda ntabwo bagirwa punching bags ngonuko byakozwe nabayobozi,hanyuma umuturagye yakwirwanaho ngo yarwanyije ubuyobozi…nuku bitangira akarengane karebererwa…video yumvikana umuyobozi wakagari avungango bafate kariya gasaza bagakubite….☹️ Nibamurekure yirwanyeho yatabikora niwe uba arindembe hanyuma bakabyitako yakubiswe arwanya ubuyobozi…