Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

“Igihe utabaye umuturanyi uhiriye munzu ntibikwiye kwibazwaho” Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangaje byinshi ku rugamba ruhenze RDF irimo mu gihgu cya Mozambique, ndetse anagaragaza gahunda y’ingabo z’igihugu ayoboye mu kurwanya inyeshamba zigaruriye zimwe mu ntara z’iki gihugu.

Mu kiganiro na RBA, Perezida Kagame yatangaje ko gutabara ari indangagaciro u Rwanda rugenderaho ndetse anavuga ko ntawukwiriye kwibaza impamvu u Rwanda rwatabaye ikindi gihugu kuko asanga byagakwiriye kugirwa umuco.

Iyo umuturanyi ahiriye mu nzu, hakaba abaje gutabara, nta muntu wari ukwiriye kubyibazaho ngo anabaze impamvu hari abaje gutabara. Twohereje ingabo mu gihugu cya Mozambique ku busabe bwa ba nyiribwite. Turi muri kiriya gihugu ngo dutabare ba nyiracyo kandi twifuza kubikora uko babishaka.” Perezida Kagame aganira na RBA

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2021 nibwo RDF yatangarije isi yose ko yohereje ingabo n’abapolisi bageze ku 1000 gufasha ingabo za Mozambique kwirukana inyeshyamba zigendera ku mahame y’idini ya Isilamu nyuma y’imyaka isaga 5 zigaruriye zimwe mu ntara z’iki gihugu.

Photo archive/ Ingabo z’u Rwanda ubwo zari zerekeje muri Mozambique

“Perezida Nyusi yasabye ko twafasha igihugu cye kugarura intara zigaruriwe n’inyeshyamba. Twatangiriye ku ntara ya Cabo Delgado kandi igice kinini cy’iyi ntara cyamaze kubohozwa. Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP) zifatanije n’ingabo za kiriya gihugu zizakomeza kugaba ibitero bigamije kubohoza n’izindi ntara nyuma yo kubanza gushimangira umutekano usesuye w’aho izi ngabo zamaze kubohoza.”  Perezida Kagame

Ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’aho ubushobozi butangwa kuri iki gikorwa buva, umukuru w’igihugu yavuze ko byahenze u Rwanda ariko byari ngombwa gukorwa. Ati “Tumaze kwemeranya umugambi wo gutabara twiyemeje gutsimbura. Twabonaga bisaba ubushobozi bwihariye kandi buhambaye ariko dusanga ari ngombwa, ngirango minisitiri w’ubukungu arabizi kuko byabanje kutugora.”

Yakomeje agira ati “Ndongera kubishimangira hano imbere ya Camera, u Rwanda rurakoresha ubushobozi bwarwo, nta yindi nkunga iturutse aho ariho hose. Dufite ubushobozi butwemerera kubikora. Icyingenzi ni uko ikigenderewe [gutabara] gifite agaciro kurusha ibizatangwa kuri iki gikorwa.”  

Related posts

Burera: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeje kurushaho kubana kivandimwe.

N. FLAVIEN

“Twari inzahare none Yesu yaratuzahuye”: Ubuhamya bwa Chorale Ebenezer ya ADEPR Mukamira II.

N. FLAVIEN

Rubavu: Mayor Kambogo Ildephonse yakuwe mu nshingano kubera amakosa akomeye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777