Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Imyidagaduro Politike Ubukungu

Amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa yine mu Mujyi wa Kigali, ibitaramo n’imikino y’amahirwe nabyo birakomorerwa.

Inama y’Abaminisitiri, yateraniye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ‘Village Urugwiro’ kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Nzeri 2021, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi nama yoroheje zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo Covid-19 zirimo kongera amasaha ntarengwa y’ingendo akagera saa yine ‘ijoro (22h00) mu Mujyi wa Kigali na saa tatu z’ijoro (21h00) ahandi mu Gihugu ndetse inakomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Nyuma yo gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ibirori rusange bikomorewe ariko hazatangazwa mu buryo burambuye amabwiriza abigenga.

Ibi ni nako bimeze ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, nabyo bizafungura mu byiciro ndetse amabwiriza abigenga akazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Mu zindi mpinduka zakozwe, harimo ko amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa yine z’ijoro (22h00) mu Mujyi wa Kigali, avanywe kuri saa mbili z’ijoro (20h00), inanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (21h00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4h00) ahandi mu Gihugu (ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro (20h00). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbiri z’ijoro (20h00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4h00). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (19h00).

Izi ngamba nshya zigomba kubahirizwa mu Gihugu hose guhera kuri uyu wa Kane, tariki 02 Nzeri kugeza ku wa 22 Nzeri 2021.

Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame/Photo Village Urugwiro.

Related posts

Leta zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cya mbere ku ngoma ya Biden.

N. FLAVIEN

Nyanza: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kurimbisha umujyi wabo.

Muntu Clarisse

Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi ushobora kongera gufungwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777