Amizero
Amakuru COVID 19 Iyobokamana Politike Ubuzima

“Insengero zemerewe kongera gukora, imihango y’ubukwe iremerwa, Imirenge 40 ikurwa muri Guma mu rugo”. Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Nyuma y’uko muri Village Urugwiro hateranye inama y’abaminisiti, Leta yatangaje ingamba nshya zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 aho amasaha yo gutaha yashyizwe saa Mbiri z’Ijoro (20h00) mu gihe bimwe mu bikorwa birimo ubukwe n’ibijyanye no gusenga byemerewe kongera gukora.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, iyi Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Nyuma yo kubiganiraho byimbitse no gusuzuma imiterere y’icyorezo mu Gihugu, hanzuwe ko havugururwa ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covid-19.

Imwe mu myanzuro yatangajwe, harimo ko insengero zisanzwe zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, zahawe uburenganzira bwo gukora, zemererwa kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Muri zo ngamba kandi, harimo ko amasaha yo gutaha yavuye saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ashyirwa saa Mbiri z’ijoro (20h00), naho ayo kuva mu rugo akomeza kuguma kuri saa kumi z’igitondo (04h00), mu gihe gufunga ibikorwa by’ubucuruzi ari saa moya (19h00).

Ibikorwa birimo ahatangirwa amafunguro (Restaurants) byakomorewe, zemererwa kongera kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Izakira abicaye hanze zemerewe kwakira abagera kuri 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

Restaurants zari zisanzwe zikora ariko abazigana bagahabwa amafunguro bakayatahana (take aways).

Inama y’Abaminisitiri kandi yanakomoreye imihango y’ubukwe irimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero. Ibi bikorwa ariko bizajya “byitabirwa n’abantu batarenze 50, naho mu gihe byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye iyo mihango bagasabwa kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Izi ngamba zashyizweho, zigomba kubahirizwa mu Gihugu hose guhera kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, yatangaje ko imirenge 40 muri 50 yari isanzwe muri Guma mu rugo yayikuwemo, 10 muri yo ikaba yayigumyemo kugeza tariki 31 Kanama 2021, aho ikomeza kwitabwaho by’umwihariko.

Related posts

Byemejwe ko icyicaro cya Afurika cy’Umuryango Mpuzamahanga mu by’inkingo kiba mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Moise Katumbi yavuze uko ubutegetsi bwa Tshisekedi burira ku ntambara ya FARDC na M23.

KALISA

Itariki nshya y’inama ya CHOGM igomba kubera mu Rwanda yatangajwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777