Amizero
Imikino

Zihinduye imirishyo muri Musanze FC: Haribazwa ahazaza h’iyi kipe nyuma yo kwegura kwa komite yose

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko komite nyobozi yose y’ikipe ya Musanze FC yandikiye ubuyobozi bw’Akarere yegura ku nshigano zo kuyobora iyi kipe.

Nkuko bigaragara ku ibaruwa www.amizero.rw ifitiye kopi, iyi baruwa isezera yashyizweho umukono n’abagize komite bose uko ari batanu yanditswe tariki ya 1 Kanama 2021.

Mu ngingo eshatu zahuranije abanditse iyi baruwa bavuze zitumye begura, ku ikubitiro harimo ingengo y’imari Akarere kageneye ikipe mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, kuri komite ngo basanga iyi ngengo y’imari iciriritse ku buryo bitakorohera ikipe kubeshwaho nayo muri uyu mwaka w’imikino.

Ku rundi ruhande ariko, ngo ikibazo si ingengo y’imari y’uyu mwaka gusa kuko ngo mu yaka ine iyi komite yari imaranye ikipe, amafaranga Akarere kaenera ikipe yagiye akendera buhoro buhoro, gusa ngo biza guhumira ku mirari muri Zuyu mwaka w’imikino wa 2021/2022. Abagize komite bagaragaje ko impungenge zabo ari uko iyi kipe ifite abakunzi benshi ishobora kuzisanga mu manga mu gihe kiri imbere, bityo bakaba batifuza kuzaba aribo baba intandaro yo kubabaza imbaga ikunda Musanze FC.

Impamvu ya nyuma yatanzwe n’iyi komite ni uko haba mu bikorera ku giti cyabo, haba mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abandi bantu ku giti cyabo nta wundi wera wirabura ujya yifuza gutera inkunga iyi kipe, akenshi bigatuma bamwe mu bagize komite bikora ku mufuka wabo kugira ngo ubuzima bw’ikipe bushoboke.

Abakunzi ba ruhago muri rusange ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Musanze FC bakomeje kwibaza ku hazaza h’iyi kipe, nkuko byanavuzwe na komite yeguye, yari itarava mu cyiciro cya mbere kuva yajya mu biganza by’iyi komite yari iyiyoboye kuva muri 2017.

Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, bwana Bagirishya, we yavuze ko nta kibazo komite yari isanzwe ifitanye n’ikipe, ubu bakaba bagiye gukurikirana ikibazo uko giteye.

Hari kandi amakuru avuga ko ubwumvikane buke bwatangiye gututumba ubwo bamwe mu bagize komite bifuzaga kugura abakinnyi barimo n’abanyamahanga bashobora gufasha ikipe kuva ku rwego rumwe ikagera ku rundi, mu gihe politiki y’Akarere yo yabaga ari ukuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato bakomoka muri Musanze.

Aho ruzingiye ni ibibazo bibiri bigira biti: “Ubuyobozi bw’Akarere buzemera kongera ingengo y’imari ishyirwa mu ikipe ya Musanze FC? Haba se hari ikindi kihishe inyuma y’iri yegura ry’iyi komite?

Related posts

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

N. FLAVIEN

Habimana Sostène yahamagaye 3 bakina i Burayi muri 35 bazifashishwa muri CECAFA U23

N. FLAVIEN

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mali na Kenya (Amafoto)

N. FLAVIEN

3 comments

Gogo August 2, 2021 at 8:36 PM

Ntakunanira abagabo nibaganire bashyire ibintu muburyo ikipe ikomezanye niriya team kabisa byaba ari sawa.

Reply
Albert August 2, 2021 at 8:47 PM

None se iyi komite ifatanyije n’Akarere bigeze bashyiraho ingamba zituma abaturage dushobora gufasha Equipe maze biratunanira? Begure cyangwa barorere Ikipe yacu niramuka isenyutse batarigeze baduha amakuru ntibazadukira !!! Erega iyi Equipe ni iyacu kuva cyera !!!

Reply
Gasamagera August 2, 2021 at 8:52 PM

Ikipe irekuwe n’iyi komite njye nemeraga, bishobora kuzazonga Musanze FC. Keretse Akarere kabaye souple nka Rusizi, bakaganira na Komite ubundi ibibazo bitumye begura bigakemuka, Komite ikagaruka !!! Naho ubundi muzaba mumbwira ikigiye gukurikira
Nk’umukunzi wa Musanze FC, ni icyo gitekerezo cyanjye kandi ndababaye rwose

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777