Kuri iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, umwe mu bari bakurikiranyweho kuba baragize uruhare mu gitero cyashakaga kwambura ubuzima Perezida w’agateganyo wa Mali yitabye Imana.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, ubwo Abemera bo mu idini ya Islam bizihizaga umunsi w’igitambo, nibwo Goita, umusirikari ufite ipeti rya koroneri(Colonel) yarokotse igitero yagabweho n’uwashakaga kumwicisha icyuma. Ni nyuma yuko uyu muyobozi yakoze kudeta ebyiri z’inkurikirane mu mwa kandi ushize, ari nazo zatumye yisanga ku buyobozi bwa Mali.
Ku munsi Goita yagabweho igitero, Reuters dukesha iyi nkuru yashyize hanze amashusho agaragaza abagabo babiri, aho umwe yari afite icyuma. Uyu mugabo wari ufite icyuma yanagaragaye ajugunywa mu modoka ya gisirikare, mu gihe Perezida Goita we yahise azengurukwa n’abashinzwe kumurindira umutekano.
Itangazo ryashyizwe hanze n’inzego zishinzwe iperereza ryagize riti: “mu gihe twari tukimuhata ibibazo ku bijyanye n’ibyaha akurikiranyweho, yaje kugira ikibazo cyo guhumeka tumujyana kwa muganga ari naho yaguye.”
Igihugu cya Mali kimaze igihe kirimo imidugararo, ni nyuma yuko cyabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba nka al Qaeda na Islamic State. Muri Kanama 2020, nibwo igisirikari cyakuyeho Perezida wariho, Ibrahim Boubacar Keita, maze Goita aba visi Perezida kugeza ubwo Bah Ndaw wari wabaye Perezida nawe yaje kumuhigika muri Gicurasi uyu mwaka.