Leta ya Uganda yatangije igikorwa cyo gusaba abanya Uganda amashilingi yo kwifashisha mu kugura inkingo n’ibyuma bitanga umwuka ngo ishobore guhangana na covid-19 kuko ngo ubushobozi bwayo butangiye kuyibana iyanga.
NTV dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ubwo yari mu Nteko Ishinga amategeko, Minisitiri w’Intebe wa Uganda Honorable Robinah Nabbanja, yasabye abanya Uganda babishaka kandi babishoboye yaba abacuruzi, abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe,…kugira icyo bigomwa bagafasha Gavumenti (Government) yabo ku kijyanye no kubona Amashilingi (amafaranga akoreshwa muri Uganda) yo kwifashisha mu kugura ibyangombwa byihutirwa birimo inkingo ndetse n’ibyuma bifasha abarembye guhumeka mu rwego rwo guhangana na Coronavirus yihinduranyije ikaba iri kubica bigacika muri iki Gihugu.
Kugeza ubu Uganda ibarirwamo abantu 91,355 banduye Coronavirus, abagera kuri 71,750 barayikize, abandi 2,483 barapfuye, mu gihe abakirwaye ari 17,122.
Tubibutse ko kandi Uganda iri mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo y’Igihugu cyose (Total Lockdown) yashyizweho na Perezida Yoweli Kaguta Museveni, ikaba igomba kumara nibura iminsi 42.