Kuri uyu wa 14 Nyakanga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye, harimo no gushyiraho Minisiteri nshya yiswe iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu. Hanashyizweho kandi abayobozi mu nzego zinyuranye.
Mu bahawe inshingano, harimo Irene Zirimwabagabo wasimbuye Col Karuretwa ku mwanya w’umunyamabanga wihariye wa Perezida Paul Kagame, aho azaba yungirijwe na Keuria Sangwa. Mu biro bya Perezida wa Repubulika kandi, Stephanie Nyombayire yagizwe umunyamabanga wihariye wungirije ushinzwe itumanaho naho Vivine Mukakizima agirwa umuyobozi ushinzwe itumanaho (Director General of communication). Lt Col Regis R. Sankara yagizwe Executive Office Security Liaison naho Juliana Muganza ahabwa inshingano zo kuba umuhuzabikorwa wa politiki zitandukanye mu biro bya Perezida (policy co-ordinator).
Charles Karakye yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, naho Dr Yvan Butera yahawe inshingano zo kuba umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’ubuzima.
Muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, inama y’abaminisitiri yahaye Yves Bernard Ningabire inshingano zo kuba umunyamabanga uhoraho, Alexis Kabayiza yagizwe umujyanama mukuru mu bya tekinike naho Claire Mukeshimana agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe imikoranire n’izindi nzego.
Hanashyizweho kandi abayobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi barimo Bob Gakire Wagizwe umuyobozi ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage. Uyu akaba yari asanzwe ari umunyabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibigo nk’inama y’igihugu ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga byahawe abakozi bashya. Ikigega Agaciro nacyo kikaba cyahawe inama y’ubutegetsi iyobowe na Scot T. Ford.
Mu yindi myanzuro y’iyi nama, hashyizweho Minisiteri nshya ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu, ikazahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge.
Iyi Minisiteri ikaba ibaye iya 20 kuko ije isanga izindi 19 zari zigize guverinoma y’u Rwanda. Yitezweho gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, dore ko isanze buri ku kigero cya 94.7%.