Mu masaha macye ashize yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021, Leta ya DR Congo yatangaje ko ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka ariko kikaba kiri gusuka ibikoma muri Parike ahatari abantu. Ibyabereye benshi urujijo ndetse bakanabijyaho impaka, ni uko mu kanya nk’ako guhumbya yahise yivuguruza igatangaza ko atari ikirunga cyarutse, ahubwo ko ari umwotsi w’amakara.
Leta ya DRC yari yatangaje ko ikirunga kiri ku butumburuke bwo hasi muri Kivu y’Amajyaruguru ya Congo, Nyamulagira kiri kurukira ahadatuwe n’abantu muri Pariki ya Virunga.
Nyuma y’aho itangarije ko habaye iruka rya Nyamulagira, benshi mu babona amakuru mu buryo bwihuse batangiye kwibaza ibibaye, dore ko ibinyamakuru byinshi by’inkwakuzi birimo na Radio Okapi y’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Congo yahise itangaza iyi nkuru, ibindi bitangazamakuru byo hirya no hino na byo bimena umuti ku mpapuro karahava.
Bamwe mu bagiye impaka bibajije ukuntu ushobora kwitiranya umwotsi w’amakara n’iruka ry’ikirunga, ukagera n’aho utangaza ko ibikoma byacyo biri kumeneka mu gace kadatuwe. Bibajije niba amakara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo agira ibikoma bitemba, bagaruka cyane kuri uku kwivuguruza kwa Leta ya DRC yatangaje ko iki kirunga kitarutse ahubwo ari imyotsi y’amakara atwikwa ku bwinshi muri aka gace giherereyemo yagaragaye hakabaho kwibeshya ko ari iruka ry’ikirunga.
Bivugwa ko imyotsi y’aya makara yitiranyijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira kirimo kuruka, yari iri kwerekeza ahadatuye abantu muri Parike ya Virunga nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.
Ibi bibaye kandi mu gihe ubwo Nyiragongo yarukaga kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, abayobozi muri Kivu y’Amajyaruguru babanje guhumuriza abaturage bababwirako batekana kuko ngo ibyo babona ari umuriro usanzwe waka muri icyo kirunga. Mu kanya gato, batunguwe no kubona urusukume ruvuye mu kuzimu rwigabije Goma, noneho bajya babyemera batangira gushyiraho ingamba zikarishye.
Nyamulagira yitiranyijwe n’umwotsi w’amakara iri mu Majyaruguru ya Nyiragongo iherutse guhahamura benshi nko ku ntera ya Kilometero eshanu, byombi bikaba mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva i Goma ugera kuri Nyamulagira hari nka Kilometero 15, bikaba bitapfa gushoboka ko yaruka ngo igeze i Goma kuko ikingirijwe na Nyiragongo.
1 comment
Imana ishimwe ubwo kitarutse rwose twari tugize ubwoba bwinshi.