Tchabalala na Abedy bafashije AS Kiagali kubona intsinzi y’ibitego 2 ku 0 imbere ya Police FC kuri stade Amahoro i Remera, mu gihe Musanze FC yihanaguriye amarira i Rubavu kuri stade umuganda itsinda Etincelle ibitego 3 mu mikino yo mu itsinda C kuri uyu wa 05 Gicurasi 2021

Umukino wahuzaga AS Kigali na Police FC niwo mukino w’umunsi (affiche du jour) mu mikino 4 yari ya shampiyona Primus National League yo ku munsi wa 2 mu matsinda yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2021.
AS Kigali ya Eric Nshimiyimana wagize isabukuru y’amavuko, yaje kwitwara neza itsinda Police FC ibitego 2-0. Ni ibitego byinjijwe na Hussein Shaban ku munota wa 65 ndetse na Biramahire Abedi ku munota wa 78, bituma iyi kipe y’abanyamugi irara ku mwanya wa mbere dore ko itaratakaza inota na rimwe.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda wahuje Etincelle FC yari yakiriye Musanze FC ku kibuga cya Stade umuganda maze Musanze FC itsindira Etincelle FC mu rugo ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim ku munota wa 3, Twizerimana Onesme ku munota wa 32 mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Uzayisenga Maurice ku munota wa 47, mu gihe igitego rukumbi cya Etincelle FC cyinjijwe na Abdoul Papy ku munota wa 45

Mu istinda C, AS Kigali irara ku mwanya wa 1 n’amanota 6, Police FC ku mwanya wa 2 n’amanota 3 inganya na Musanze FC 3 ariko yo ikaba izigamye ibitego bibiri mu gihe Musanze FC nta gitego na kimwe izigamye yewe nta n’umwenda w’igitego ifite, mu gihe Etincelle FC iri ku mwanya wanuma n’umwenda w’ibitego 6.
Ku munsi wa 3 muri iri tsinda ku itariki ya 07 Gicurasi 2021 Musanze FC izakira Police FC ku kibuga cya Stade Ubworoherane Musanze FC naho AS Kigali yakire Etincelle FC kuri Stade Amahoro i Remera.


Uko indi mikino yagenze (Group D):
Espoir FC 3 -1 Mukura VS
Sunrise FC 0 -1 Marine FC
Indi mikino yo ku munsi wa 2 wa shampiyona
Tariki ya 06 Gicurasi 2021 (Group A)
AS Muhanga Vs APR FC Muhanda Stadium
Gorilla FC vs Bugesera FC Amahoro Stadium
Tariki ya 06 Gicurasi 2021 (Group B)
SC Kiyovu VS Rayon sport
Gasogi FC VS Rutsiro FC
1 comment
Musanze naho yari yaratinze.
Ese ubundi yatuburanye iki?
Kereka niba umuyobozi w’Akarere kacu adakunda Ruhago.