Uwiyise Jenerali (Lieutenant Général autoproclamé) Guidon Shimiray Mwissa, Umuyobozi w’Abakorerabushake bashinzwe kurengera Igihugu (VDP) akaba n’umuyobozi wa NDC-R, yatangaje ko abarwanyi ba M23 bakomeje gukaza ibirindiro mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bitegura gufata ibindi bice bishya.
Uyu Guidon atangaza ko M23 irimo gukaza ibirindiro, kugira ngo yigarurire uduce dushya two mu burasirazuba bwa DR Congo, cyane cyane mu kwerekeza mu gace ka Walikale Centre, ku ntego yo gufata umujyi ufite igisobanuro gikomeye wa Kisangani, uyu ukaba ufatwa nk’izingiro rikomeye ry’igihugu.
Mu majyepfo ya Kivu naho, bivugwa ko aba barwanyi bateganya kunyura mu gace ka Nyangezi, hagamijwe gufata Kalemie, umujyi nawo ufite icyo uvuze uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, bityo bagakomeza kwagura ibice bagenzura mu burasirazuba bw’Igihugu. Ku rwasiro rwa ruguru, bivugwa ko ingabo za M23 zubatse urukuta rw’umutamenwa mu bice bya Kasopo, aho isaha ku isaha bagaba igitero kuri Ntoto. Ingabo za M23 zikaba zikomeje kwisuka ku bwinshi mu duce twa Mpeti, Buleusa, Rusamambu, na Mutongo.
Lt. Gen. Autoproclamé Guidon, yahamagariye abaturage ba DR Congo kubaba hafi kandi bagakomeza kugirira icyizere ingabo z’Igihugu, FARDC n’ingabo z’abarwanyi babo, Wazalendo, zifite uruhare runini mu kurengera uduce tw’uburasirazuba twugarijwe.
Imirwano ikomeye ikomeje mu bice bitandukanye bw’uburasirazuba bwa DR Congo aho ingabo za Leta n’abo bafatanya barimo FDLR, Wazalendo, abarundi ndetse n’abacanshuro b’abazungu bakomeje kurasa kuri M23 bakoresheje indege z’intambara za Sukhoi-25 na drones za CH-4, abo bibasira n’abaturage b’inzirakarengane.
Hakomeje kuvugwa kandi iyoherezwa ry’abacanshuro bashya bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazwi ku izina rya ‘BlackWater’, amakuru akaba yemeza ko ubu bamaze kugera muri Kisangani, gusa M23 ikaba ihamya ko idatewe ubwoba nabo ndetse ko kuri iyi nshuro noneho itazabajenjekera nk’uko byagenze Goma imaze gufatwa, abafashwe mpiri bakaba bararekuwe bakanyura mu Rwanda bataha iwabo.

