Komisiyo y’impuguke yashyizweho n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yashinje ingabo za Israel gukorera Jenoside mu ntara ya Gaza muri Palestine.
Raporo y’izi mpuguke yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, ivuga ko isesengura ryimbitse zakoze ryagaragaje ko ibikorwa bine muri bitanu ingabo za Israel zakoze muri Gaza bigize Jenoside.
Igira iti: “Komisiyo isanga Israel ifite uruhare mu gukora Jenoside muri Gaza. Biragaragara ko hari umugambi wo kurimbura Abanya-Palestine bo muri Gaza binyuze mu bikorwa bihuye n’ibigenderwaho mu mahame akumira Jenoside.”
Impuguke za UN zanzuye ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Perezida Isaac Herzog na Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, bose bagize uruhare mu gushishikariza abasirikare kujya mu bikorwa bigize Jenoside.
Komisiyo yavuze ko mu gukora iyi raporo, yagenzuye imyitwarire y’ingabo za Israel n’amagambo atandukanye yavuzwe n’abayobozi bo ku rwego rwa gisivili n’aba gisirikare.
Umuyobozi w’izi mpuguke, Navi Pillay, yasabye ibindi bihugu guhagarika kohereza intwaro muri Israel no kubuza abantu cyangwa ibigo gukora ibikorwa bishobora gutuma muri Gaza hakomeza jenoside.
Yagize ati: “Umuryango mpuzamahanga ntushobora gukomeza guceceka kuri Jenoside Israel yatangije ku baturage ba Palestine. Iyo ibimenyetso bya Jenoside bigaragara, kutagira icyo ukora ngo ubihagarike biba bisa no kubigiramo uruhare.”
Kuva mu 2023, Leta ya Afurika y’Epfo iri kuburanira na Israel mu rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye. Israel yarezwe ibyaha bya Jenoside, abayobozi bayo basabirwa kubiryozwa.