Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, uzatangira ku wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025 ku biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Nzeri, MINEDUC yatangaje ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 kizatangira ku wa 8 Nzeri 2025 kikarangira ku wa 19 Ukuboza 2025.
Yagaragaje ko abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri, bagatangira igihembwe cya kabiri tariki 05 Mutarama 2026, kikarangira ku wa 3 Mata 2026. Abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bitatu, batangire igihembwe cya gatatu ku itariki ya 20 Mata 2026 kirangire tariki 03 Nyakanga 2026, hanyuma baruhuke amezi abiri.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ibizamini ngiro (Practical) mu mashuri y’imyuga, amashuri nderabarezi n’ay’ibaruramari bizatangira tariki 01 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 19 Kamena, ni mu gihe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 07 Nyakanga 2026 bikarangira tariki 09 Kanama, naho ayisumbuye bizatangira tariki 15 Kanama bisozwe tariki 24 Kanama 2026.
Iri tangazo kandi rigaragaza ko “kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa, impinduka zizamenyeshwa.
Byari biherutse gutangazwa ko hagati ya tariki 21-28 Nzeri 2025, amashuri mu mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, kandi abakozi ba Leta n’abikorera bashishikarizwa gukorera mu rugo kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare n’ubwo bitazwi niba amashuri avugwa ari yose cyangwa se ari ahegereye ahazabera isiganwa.