Mu kiganiro cyihariye bagiranye na WWW.AMIZERO.RW, bamwe mu barokotse amateka ashaririye y’urwango n’ivangura byaranze u Rwanda kuva ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda kugeza taliki 04 Nyakanga 1994 hahagarikwa
Jenoside yakorewe Abatutsi. Abatuye mu Bigogwe muri iki gihe, bagaragaje ubuzima bushaririye banyuzemo ndetse ngo bakaba barageze n’aho batekereza ko baba baribeshye ku gihugu cyabo.
Umwe muri aba yagize ati: “Guhera mu mwaka wa 1959 twaratotejwe by’umwihariko twe twari duturiye aka gace kegereye ikigo cy’abakomando cya Bigogwe. Nyuma y’icibwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa hagashyirwaho Repubulika. Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Mutura, Karago, Rwerere zo muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse na Kidaho, Kinigi, na Butaro zo muri Perefegitura ya Ruhengeri batangiye gutotezwa bikomeye.”
Yakomeje agira ati: “Twatangiye kubona urwango rukomeye kuva ku bana bato kugeza ku bakuru batwita abatutsi, ngo twayoboye ingoma nyinshi tubahaka ngo natwe tuzabona. Twumvaga dufite ubwoba ariko tukumva bizashira, bamwe barameneshejwe bahungira muri DR Congo yahoze yitwa Zayire gusa baza kugaruka nyuma ku ngoma ya Habyarimana.”
Aba baturage kuri ubu batekanye bakomeza ubuhamya bwabo bagira bati: “Mwana wanjye ibyabaye ku ngoma ya Habyarimana byari agahomamunwa. Guhera mu mwaka wa 1990 batangiye kujya bajyana abantu hariya mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe bakabafunga, abandi bakicwa babita ibyitso by’Inkotanyi. Sinibuka itariki neza ariko mu 1991 abasirikare ba Habyarimana barashe mu kirere cyane nijoro bavuga ko batewe n’inkotanyi, babyutse bica abantu bavuga ko ari Inkotanyi babica nabi babamenagura imitwe n’inzasaya, babica urw’agashinyaguro.”
Aba batangabuhamya kandi baga ko bakomeje kubura ubwisanzure haba muri komini zose z’Igihugu. Muri izi Perefegitura hakomeje igeragezwa n’ikorwa ryo hejuru rya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko ko hari ikigo cya gisirikare cy’abakomando ba Habyarimana. Abaturage muri Komini zihana imbibi n’Ibihugu bya Uganda na DR Congo yahoze ari Zayire bo bashinjwaga kuba Inkotanyi n’ibyitso byazo. Muri izo Komini harimo Rwerere, Rubavu Nyamyumba na Mutura byo muri Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba na komine Butaro, Kinigi na Kidaho muri Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu turere twa Musanze na Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Kuva mu 1990 Inkotanyi zakomeje gutera ibitero zigerageza gutabara abicwaga ariko zikabeshywa imishikirano kugeza indege ya Habyarimana ihanuwe n’abo mu kazu batashakaga imishyikirano, maze Jenoside nyiri izina itangira ubwo, ibyatumye inkotanyi zitabarana ingoga zirengera abatutsi bari bataricwa zibohora u Rwanda muri rusange.
Umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW yababajije niba abahutu bose bari bafite umutima umwe wo kwica abatutsi.
Umwe mu bakecuru mu gahinda kenshi yagize ati: “Oya daa! Si bose harimo bamwe barokowe n’abahutu kandi ubu bariho. Hari umugabo witwa Turufu warokoye benshi, yabajyaniraga ibyo kurya mu cyuma cy’umuti nk’ugiye gutera umuti ibirayi akagaburira abo yahishe, hari abo yacikishije barambuka barahunga. Uyu mugabo ariho yanashyizwe mu barinzi b’igihango.”
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ikanakoranwa ubukana muri ibi bice, abagabo n’abasore batabashije guhita biyunga ku nkotanyi birwanyeho bakoresheje inkoni n’imiheto mu misozi ya Gishwati ariko baneshwa n’imbunda z’interahamwe. Muri aka gace kandi habereyemo ubwicanyi budanzwe nko mu rusengero rwa Cyambara, muri Kaminuza ya Mudende, Komine Karago kwa Habyarimana bagatabwa mu buvumo bwa Nyaruhonga n’ahandi.
N’ubwo bishwe gutyo, ntibapfiriye gushira kuko Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zatabaye mu minsi ijana kuva ku ya 07 Mata kugeza 04 Nyakanga 1994 barwana intambara yo gupfa no gukira bagambiriye guhagarika Jenoside bakabohora abanyarwanda bari baboshywe n’ingoma mbi ya Habyarimana n’akazu.
Mu magambo yabo bagize bati: “Turashima Nyakubahwa Paul Kagame Imana yaduhaye nk’umucunguzi, turashima abana b’Inkotanyi abariho, abamugariye ku rugamba, duhaye icyubahiro abagiye badasoje ikivi batangiye bakamenera Igihugu amaraso, niba batwumva amaraso bahaye Igihugu yagize akamaro, yatumye abarokotse babaho ubu barisanzuye mu rwababyaye.”
