Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lieutenant General Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kwagura ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’icyo gihugu cya mbere muri Afurika n’u Rwanda.
Uru ruzinduko rw’iminsi itatu Lieutenant General Ahmed yarutangiriye kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda (MINADEF) kuri iki cyumweru tariki 01 Kamena 2025, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.
Ku rukuta rwa X rwa MINADEF banditseho ko urwo ruzinduko rugamije gukomeza ubufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Misiri by’umwihariko mu gukora imyitozo ya gisirikare, ibijyanye n’ubuzima n’ibindi bitandukanye.
Ibiganiro by’abo bagaba bakuru b’ingabo z’Ibihugu byombi byibanze ku kwagura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri, kwagura imikoranire no kureba iyindi mishya impande zombi zishobora gutangiza.
Ibyo bikorwa byose bishingiye ku masezerano y’ubufanye mu bya gisirikare abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Misiri basinyanye agamije gufasha impande zombi gukorana mu buryo burambye.