Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baturutse mu mashuri agera kuri 17 yo mu gihugu cya Kenya bahuye n’abo mu ishuri rya Wisdom ryo mu Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, East Africa Junior Debate Tournament 2025 mu ntego yo kubaka Afurika ishyize hamwe mu ntumbero y’iterambere no kwigira.
Aya marushanwa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 06 Mata 2025 ku cyicaro gikuru cya Wisdom School mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, yahuje abahungu n’abakobwa bagera kuri 420 bavuye mu mashuri 17 yo muri Kenya n’abandi bagera ku 120 bo muri Wisdom School Rwanda, aba bose bakaba bari hagati y’imyaka umunani na 14.
Umuyobozi mukuru wa Wisdom School yateguye aya marushanwa, mwalimu Nduwayesu Elie yavuze ko aya marushanwa agamije gutoza abana bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika muri rusange gusabana na bagenzi babo, biyungura ubumenyi ku mugabane wabo mwiza, bagira umuco wo gusoma ndetse no kumenya kuvugira mu ruhame ariko bibanda ku by’iwabo aho kwirukira ku by’abandi.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kubaka umunyafurika nyawe, twahisemo guhuza abana bacu na bagenzi babo bo muri Kenya nk’Igihugu dusanzwe dufatanya mu bikorwa byinshi bigamije kuzamura ireme ry’uburezi, kugirango tubatoze kuganira bahuza ibitekerezo ku mpamvu muzi z’ibibazo bya Afurika ndetse n’uko byabonerwa ibisubizo birambye bityo tukareka gukomeza guhanga amaso amahanga.”
Ricky Armani na Tselot Mesfin ni abanyeshuri bo muri Kasarani High School mu gihugu cya Kenya. Bahuriza ku kuba urugendo rwabo mu Rwanda rwabunguye byinshi mu bijyanye n’amasomo basanzwe biga kuko ngo babonye Kigali nk’umujyi ucyeye cyane ku buryo ngo bifuza ko Nairobi yabo nayo yasa ko, bavuga ko batunguwe kandi na Musanze ahari ikirere cyiza cyane ndetse na Hotels nziza cyane, bavuga ko ibyo ari bimwe bashingiraho bavuga ko ibyiza bitaba i Burayi cyangwa Amerika gusa.
Ibi kandi bishimangirwa na Topazi Honoré wiga muri Wisdom School uvuga ko kuba bahura na bagenzi babo bo muri Kenya bibubakamo imbaraga zo gukomeza kwishyira hamwe nk’abanyafurika bahuje umuco ndetse n’umugabane bikabafasha kwigira badategereke amahanga ya kure kuko ngo hari abumva ko kugirango ukore ibyiza ari uko wahura n’abavuye i Burayi, Amerika cyangwa muri Aziya nyamara bakirengagiza ko Afurika ubwayo yifitemo ibisubizo.
Aya marushanwa mpuzamahanga yahuje aba banyeshuri basaga 500 yakozwe bahurira mu matsinda bakajya impaka ku ngingo runaka ahanini zivuga kuri Afurika ndetse n’uburyo hashakwa ibisubizo ku bibazo byugarije uyu mugabane. Habayemo kandi kurushanwa gusoma neza amagambo ndetse no kuvugira mu ruhame. Ibi ndetse n’ibindi biteganywa mu mezi ari imbere bikaba bikomeza gutuma Wisdom School ikomeza gushimangira ubuhangage mu burezi ku rwego rw’Igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu gushyira ku isoko ry’umurimo abana buje ubumenyingiro n’uburere ntagereranywa.






