Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko Colonel Schadrack Paluku, wahoze ari umwe mu ngabo za FARDC, hamwe n’abasirikare 124 bari hafi ye, bafashe icyemezo cyo kwiyunga ku mutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025.
Aba basirikare bakiriwe ku mugaragaro n’abayobozi ba M23, bazanye ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu. Abayobozi ba M23 bashimye iki gikorwa, bavuga ko kigaragaza ukwiyongera kw’inkunga igisirikare cyabo gihabwa.
Iki gikorwa cya Colonel Paluku gishyira ahagaragara ikibazo gikomeje gututumba, aho abandi basirikare ba FARDC na bo mu bihe bitandukanye bagiye biyunga kuri M23.
Mu bihe bishize, abasirikare benshi bo muri FARDC bari bamaze kwitandukanya na yo kuva mu Ugushyingo 2021, ubwo intambara hagati y’impande zombi yatangiraga.
Muri abo basirikare harimo Colonel Bosco Sendama n’abandi bafite imyanya ikomeye, biyunze kuri M23 bashingira ku mpamvu zinyuranye zirimo no kutishimira imikorere y’igisirikare cya leta.
Iyi myitwarire yo kuva muri FARDC ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere ka Kivu y’Amajyaruguru, ndetse no ku mubano hagati ya Leta ya DR Congo n’Ibihugu by’ibituranyi.