Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Politike

“Musanze FC ntimuyitere amabuye kuko na ba Mbappé bijya byanga”: Meya Claudien.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, bwana Nsengimana Claudien yasabye abanyamakuru ndetse n’abaturage be muri rusange kwihanganira ikipe y’umupira w’amaguru ya Musanze FC ikina mu cyiciro cya mbere kubera ibihe bibi irimo, avuga ko bibaho ko abantu bajya mu bihe byiza cyangwa se bakajya mu bihe bibi kuko ngo [mu mvugo itebya] na ba Mbappé bijya byanga nk’uko bimaze iminsi bibagendekera.

Meya Claudien yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho umunyamakuru yabajije ikiri gukorwa ngo hirindwe ko iyi kipe isanzwe yitwara neza itamanuka mu cyiciro cya kabiri nk’uko byagenze kuri Gicumbi FC nayo yo muri iyi ntara y’Amajyaruguru.

Mu gusubiza kuri iki kibazo, Meya Nsengimana Claudien yavuze ko hari imishinga bari gukorana n’abafatanyabikorwa irimo ijyanye na siporo nko kubaka Stade Ubworoherane ijyanye n’aho umujyi ugeze ndetse n’ibindi bikorwa binini bisaba ko abikorera nabo bashoramo kugirango byose byoye guharirwa Leta maze umujyi wa Musanze ugakomeza kuba koko igisonga cya Kigali.

Ku ikipe ya Musanze FC yagize ati: “Burya ntabwo ikibazo ari uko itaguze abakinnyi wenda kuko yaba yarabuze amikoro ahubwo burya hose biranga kuko muzarebe na ba Mbappé ejo bundi byaranze ndetse muri iyi minsi mubona ko n’amakipe manini y’i Burayi biri kwanga. Hari igihe ugura ariko uko wari ubyiteze ntibikunde. Musanze FC muyitege vuba cyane bizakunda ahubwo mutube hafi”.

Meya Claudien atangaje ibi mu gihe umukino iyi kipe iheruka gukina wayihuje na Etincelles y’i Rubavu banganyije 0-0, umutoza Habimana Sostène utoza Musanze FC akaba yaratangaje ko bibaho ko ikipe itsinda cyangwa igatsindwa. Yagize ati: “Turanganyije kandi twari dukeneye amanota ariko turayabuze. Turababaye cyane kuko unarebye twanakinnye neza cyane ariko kurangiriza mu izamu biba ikibazo. Turihatira gutoza abakinnyi dufite ku buryo imipira babonye batayipfusha ubusa”.

Umwaka ushize w’imikino muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo, Musanze FC yasoje ari iya gatatu. Muri uyu mwaka iheruka gutsinda Amagaju FC y’i Nyamagabe hari tariki 21 Nzeri 2024 i Huye, ibintu bitera abakunzi bayo binubira ko ikipe yabo iri gutsindwa cyane ku buryo ngo babona ishobora no kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Abakurikiranira hafi ibya ruhago bavuga ko nta rirarenga kuko ngo nka Man City yo mu Bwongereza umwaka ushize yatwaye igikombe irusha cyane ngenzi zayo ariko ubu ngo biri kwanga. Batanga urugero kandi kuri FC Barcelona iyoboye Shampiyona ya Espagne ariko ngo muri Weekend nayo bikaba byaranze n’ubwo yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona.

Real Madrid yatsinze Getafe ibitego 2-0 bya Jude Bellingham na Kylian Mbappé. Real Sociedad yatsinze Real Betis ibitego 2-0, Athletic Club yatsinze Rayo Vallecano ibotego 2-1. FC Barcelona yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 34, irusha Real Madrid inota inafite ikirarane. Atlético de Madrid iri ku mwanya wa gatatu ifite 32. Mu gihe Athletic Club ya kane ifite amanota 26.

Umunsi wa 11 wa Shampiyona wasize Rayon Sports ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 26, ikurikiwe na AS Kigali ifite 20, Gorilla FC ifite 19 na Police FC ya kane ifite amanota 18. Ikipe ya Musanze FC kuri ubu ifite amanota icyenda mu mikino 10 imaze gukina muri shampiyona 2024-2025. Musanze FC ifite umukino w’ikirarane izahuramo na APR FC mu minsi iri imbere, ikaba ku mwanya wa 13, nta gitego na kimwe izigamye nta n’icyo ifite nk’umwenda. Musanze FC irusha Kiyovu SC ya nyuma amanota abiri gusa.

Uko imikino yose yagenze:

AS Kigali 0-1 APR FC

Rutsiro 0-0 Kiyovu Sports

Vision FC 0-3 Rayon Sports

Mukura VS 1-1 Marines

Gasogi 2-2 Gorilla

Musanze 0-0 Etincelles

Muhazi 0-2 Bugesera

Police FC 0-1 Amagaju FC.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze (hagati) ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke (madame Vestine) ndetse n’uwa Gicumbi (bwana Emmanuel)
Abafana ndetse n’abandi bose bazi Musanze FC bakomeje kwibaza ikibazo ifite gituma idatsinda/Photo Internet.

Related posts

“Kwigisha abanyeshuri ntibatsinde neza ni ukwihemukira ugahemukira n’Igihugu”: ES Bosco.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro za miliyoni $ 620 yo guhangana n’ingaruka za Covid-19

N. FLAVIEN

Kigali: Abacuruza amakariso yongera ikibuno akundwa n’abakobwa bararira ayo kwarika.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777