Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (Rwanda Correctional Service), kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Ugushyingo 2024 rwirukanye mu kazi abakozi 411 barimo n’ufite ipeti (rank) rya Komiseri.
Aba bakozi ba RCS birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n’ibindi byaha. Iyirukanwa ryabo ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatandatu, tariki 09 Ugushyingo 2024.
Abirukanywe muri RCS barimo ufite ipeti rya Komiseri 1, aba Ofisiye bakuru 26, aba Ofisiye bato 20, bas u Ofisiye (Sous Officiers) n’aba Wada 364 nk’uko tubikesha Bwiza.
Kwirukana abakozi bangana batya muri uru rwego (Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora- Rwanda Correctional Service) bijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ashyizwe imbere muri RCS, kutayubahiriza bikaba ari kirazira ikomeye.