Ku munsi wa kabiri wo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu karere ka Rubavu hagaragaye udushya twinshi tugaragaza ko byari biteguye neza, aho abaturage n’abayobozi bagaragaje ko byose byakozwe kubera icyubahiro bagomba Chairman Paul Kagame kubera ibyiza yabagejejeho.
Igikorwa cyo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 cyabereye ku kibuga kiri iruhande rwa Collège Inyemeramihigo mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu ahari hahuriye abaturage bo mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu. Paul Kagame yakomoje ku mubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uretse kuba bitabiriye ari benshi cyane, hari udushya tundi twagaragaye, akatangaje abantu akaba ari inyunguti ‘FPR Tora PK 24’ zagaragaye zireremba mu kiyaga cya Kivu, abenshi bibaza uko byagenze, abandi bakavuga ko ahari ubushake n’ubushobozi byose bishoboka.
Akarere ka Rubavu kabaye aka kabiri kakiriye umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe tariki 14 na 15 Nyakanga 2024. Ku munsi wa mbere, kwiyamamaza byabereye i Busogo mu karere ka Musanze.

