Minisitiri w’ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo, yasohoye ubutumwa buvuga ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yatanze itegeko ryo kwambura abarwanyi ba M23 uduce twose bigaruriye byaba ngombwa bagakurikiranwa kugeza aho baturutse (aho akunze kwita mu Rwanda), ngo bakagaruza ubutaka bwabo bwanyazwe.
Minisitiri Guy Kabombo yatangaje ubu butumwa yifashishije urukuta rwe rwa X, rwahoze rwitwa Twitter. Sibyo byonyine kuko yanashyize hanze amashusho yerekana Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yerekwa ikarita ya kamwe mu duce tw’Igihugu cye (bikekwa ko ari mu burasirazuba), aho yari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen Christian Tshiwewe Songesa n’abandi basirikare bakuru mu gisa nko gutanga amabwiriza ya nyuma akakaye y’urugamba simusiga.
Muri ubu butumwa, Minisitiri w’ingabo, Guy Kabombo avuga ko umukuru w’Igihugu yabasabye kwigarurira ibice byose ingabo z’iki gihugu zambuwe n’abarwanyi ba M23 cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ngo ariko byaba na ngombwa bakanakurikira umwanzi aho yateye aturutse ibyafashwe na benshi nko gushoza intambara ku Rwanda bakunze kwitirira M23.
Yagize ati: “Félix Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka bwacu zihishe mu cyitwa M23, kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga vuba, ndetse bakomeka u Rwanda kuri DR Congo”.
Ubwo Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yiyamamarizaga manda ya kabiri mu mpera za 2023, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kohereza Ingabo zarwo kurwanira ku butaka bw’Igihugu cye ariko ngo zikabikora ziyambitse isura y’umutwe wa M23, we yita ko utabaho.
Nyuma y’ibi, Perezida Félix Tshisekedi yaje gutangaza kandi ko azahamagara inteko ishinga mategeko y’iki gihugu (imitwe yombi), ngo akabasaba kumwemerera bakamuha uburenganzira bwo gutera u Rwanda kuko arambiwe agasuzuguro.
Ubwo yari ageze mu burasirazuba bw’Igihugu cye, yigambye ko FARDC ifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali bidasabye ko bava mu mujyi wa Goma (Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru) ngo bambuke umupaka.
Akimara kwemezwa na Komisiyo yigenga Ishinzwe Amatora (CENI) ko yatsinze amatora, hari abavuze ko icyo Tshisekedi yishakiraga ari amajwi akaba yaramaze kuyabona bityo ngo imvugo zo gutera u Rwanda zikaba zari zarabaye nk’izigabanyuka.
Tariki ya 30 Ukuboza 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko uwigamba gutera u Rwanda akarushwanyaguza, yibeshya cyane ko ibyo ari ibikangisho kandi ko u Rwanda rudakangwa n’ibirumbaraye bimeze nk’ibipilizo ko ikiba kirimo ari umwuka gusa, agashinge kamwe gahagije kugituritsa.
“Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo ibyo bifuza kutugirira bizaba kuri abo bose batekereza kugira gutyo”.
Minisitiri w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanavuze ko Leta ye ifite gahunda yo kubaka igisirikare gikomeye cyane ikoresheje Miliyari zigera kuri 18,6 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo baze ku isonga mu ngabo zikomeye ku mugabane wa Afrika ndetse no ku Isi yose.
Ibi biravugwa ariko mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abazifasha barimo abacanshuro b’abarundi, abacanshuro b’abazungu, FDLR, Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zaje mu butumwa bwa SADC, Wazalendo n’abandi bakomeje kurushwa na M23 ku mirongo y’urugamba mu burasirazuba bwa DR Congo n’ubwo muri iyi minsi imirwano isa nk’itarenga uduce isanzwe iberamo.