Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike

Kwibuka 30: Tariki 21 Mata 1994, umunsi mubi cyane mu mateka y’u Rwanda.

Tariki nk’iyi ya 21 Mata mu mwaka w’1994 yari itariki y’umwijima ukabije ku batutsi cyane cyane bo mu cyahoze ari perefegitura ya Butare na Gikongoro kuko kuri uwo munsi honyine abicanyi bishe abatutsi basaga ibihumbi 250 cyane cyane mu duce twa Murambi, Cyanika, Kaduha, Karama, Nyanza, Cyarwa-Tumba, Kinazi n’ahandi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko abo batutsi bishwe umunsi umwe ku itariki nk’iyi mu 1994 biganjemo abiciwe mu byahoze ari Perefegitura za Gikongoro na Butare ubu ni mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko kuri uyu munsi, yavuze ko i Murambi mu Karere ka Nyamagabe hiciwe Abatutsi barenga 50,00 mu gihe i Cyanika muri ako Karere hiciwe abarenga 35,000, i Kaduha hicirwa abarenga 47,311 na ho muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama hiciwe abarenga 50,000. 

I Butare muri Paroisse ya Karama hiciwe abarenga 70,000, abandi bicirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Butare, muri Kaminuza, muri ESO, mu ruganda rw’ibibiriti, ku Kabutare, muri Groupe Scolaire, muri CARAES, i Ngoma, i Cyarwa, Paroisse ya Rugango, i Musha, Gishubi, Kibirizi ahandi mu Turere twa Huye na Gisagara tw’ubu. 

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko iyi mibare igaragaza ko 3/4 by’Abatutsi bo mu Gihugu bishwe mu kwezi kwa Mata 1994 kuko iyi tariki yonyine ahantu hiciwe abatutsi ari ahantu 34 harimo i Murambi, i Cyanika, Kaduha, Karama, Nyanza, Cyarwa-Tumba, Kinazi n’ahandi nk’uko tubikesha Imvahonshya.

Yakomeje agaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, agira ati: “Turabibuka dukeye. Nta marira, u Rwanda rwagaruye ubumwe bwari bwarashenywe n’irondabwoko. Dukomere ku muheto”.

Ikindi kibi cyaranze iyi tariki ya 21 Mata 1994, ni bwo Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo 912 kigabanya ingabo za MINUAR ziva ku 2500, hasigara 250 gusa. “[…] Ni icyemezo cyashimishije Leta yariho icyo gihe yumva ko yemerewe gukora Jenoside nta nkomyi.”

Abanyarwanda batandukanye bakomeje gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, hatanzwe ikiguzi kiruta ibindi ari cyo buzima bwabo. 

Mu gihe umugambi wa Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi wari uwo kubatsemba bose bagashira, uyu munsi hari abarokotse none uyu munsi bariho kandi bakomeje kwiyubaka.

N’ubwo bakomeje guhangana n’ingaruka z’ibikomere basigiwe na Jenoside, bahisemo kubabarira, ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gufatanya n’abandi banyarwanda kwiyubaka no guharanira ahazaza h’Igihugu hazira ivangura iryo ari ryo ryose.

Related posts

Mutarama yageze! Abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’abanza n’abo mu mashuri y’inshuke baba bagiye gutangira?

N. FLAVIEN

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zemewe. Bugesera, Nyanza na Gisagara bakomeje gufungirwa.

N. FLAVIEN

Kenya: Umushinga BBI wa Uhuru Kenyatta watewe utwatsi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777