Kuva mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, biravugwa ko Ingabo za Leta ya DR Congo zirimo Wazalendo, FDLR n’abasirikare b’u Burundi wongeyeho n’abacanshuro b’abazungu, babyutse barasa ibisasu biremereye muri Kirolirwe aho ngo bagamije kwisubiza uduce baherutse kwamburwa na M23, nyamara ku rundi ruhande bikavugwa ko ari M23 yateye ibirindiro bya FARDC.
Amakuru aturuka ku ruhande rwa M23 yemeza ko abo ku ruhande rwa Leta ya DR Congo babyutse barasa ibisasu biremereye mu duce dutuwe n’abaturage benshi twa Kirolirwe, ngo ibintu bigaragaza ubunyamaswa kandi ngo uyu mutwe ukaba udashobora kubirebera.
Ku ruhande rundi ariko, hari amakuru atangwa n’abashyigikiye Leta ya DR Congo yemeza ko ibisasu biremereye byatangiye kuraswa na M23 mu rwego rwo gushaka kwigarurira ibirindiro byose bya FARDC ngo ibone uko igenzura agace ka Sake kari mu birometero 27 by’umujyi wa Goma.
Kalenga muri Kirolirwe hakomeje kuba isibaniro kuko nyuma yuko M23 ihigaruriye, FARDC nayo isa nk’iyanze kuhavirira, ibituma ihagaba ibitero buri munsi, M23 nayo igahora ishaka kwagura uburinzi bwaho, ibyanatumye Col DEM SENGI MANGWE wa FDLR yicwa hamwe n’abasirikare bari bamurinze ubwo bagwaga mu gico (ambush) cyatezwe na M23 aha muri Kalenga kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023.
