Mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023, imodoka ya Fuso yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Karongi yarenze umuhanda igonga inzu ebyiri z’ubucuruzi, abantu babiri mu bari bayirimo bahaburira ubuzima.
Amakuru avuga ko mu bari bari muri iyi modoka harimo nyirayo witwa Mvuyekure Innocent uri mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko wapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro bya Kibuye ngo barebe ko baramira amagara ye ndetse na tandiboyi/kigingi wayo witwa Muhayimana Thomas w’imyaka 28, wahise apfa impanuka ikiba.
Umushoferi Dusabimana wari utwaye iyi Fuso we ngo nta kibazo yagize, mu gihe mu bakomeretse harimo n’umwana witwa Masengesho Claudine wakomeretse ku mutwe byoroheje, akaba yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizerimana Karekezi Bonaventure, yabwiye Igihe ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Yagize ati: “Turihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka, tunashishikariza abayobozi b’ibinyabiziga ko bakwiye kwirinda icyo aricyo cyose gishobora guteza impanuka, harimo no gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga”.
Ikamyo (Fuso) yakoze impanuka yari itwaye ibicuruzwa bitandukanye birimo: amasaka, ibigori, ibishyimbo, kawunga, umuceri, amasabure, ifarini n’ibindi.

1 comment
Imana ituze aheza aba baguye muri iyi fuso