Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC n’abayifasha batangije ibitero bikomeye kuri M23 mu bice bya Masisi [VIDEO].

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gifatanyije n’inyeshyamba za FDLR zifatanyije na Mai Mai Nyatura, hakiyongeraho Ingabo z’abarundi ndetse n’abacanshuro bo mu Bihugu bitandukanye, bagabye ibitero bikomeye mu gace ka Nturo, muri Teritwari ya Masisi, muri Gurupoma ya Bashali Kaembe, mu duce twari twararekuwe na M23 nka Kirolirwe, Kibarizo, Busumba na Kirumbo bashaka kutwigarurira.

Amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, yemeza ko imirwano ya mbere yatangiye mu ma saa yine z’amanywa (10h00), ndetse ahandi igatangira mu ma saa Saba (13h00) kuko ngo aba basirikare ba Leta bateye ari benshi cyane kandi bagatera icyarimwe ibirindiro bitandukanye mu rwego rwo gushaka kunaniza M23 ngo ibure imbaraga yiruke.

UKO URUGAMBA RWAGENZE MU BICE BITANDUKANYE MURI MASISI:

Ahagana mu ma saa cyenda n’igice (15h30), Perezida wa M23, bwana Bertrand Bisimwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, yavuze ko inyeshyamba za Ingabo za Tshisekedi zifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura zabashojeho imirwamo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza bahawe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruru, Gen Major Peter Cirimwami.

Yakomeje asaba imiryango itandukanye yo mu Gihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga by’umwihariko EAC kureba ibyo Leta ya Kinshasa iri gukora, avuga ko batari bwifumbate kandi ko Kinshasa igomba kwirengera ibizakurikiraho n’ubwo ngo igamije kuyobya amatora yitwaje ko hari intambara.

Mu gisa nko kuyobya uburari ariko, Umuvugizi w’igisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Njike Kaiko yasohoye itangazo avuga ko Umutwe wa M23 ufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda barenze ku masezerano yo guhagarika imirwano, bakaba batangije ibitero ku birindiro by’ingabo za DR Congo. Yavuze ko Ingabo za Leta hamwe na Wazalendo bakomeza kwitwara neza barengera ubusugire bw’Igihugu kandi ko basubiza mu buryo bukomeye cyane.

Ibi bitero bibaye mu gihe impande zombi (FARDC na M23) n’ubundi bari bamaze iminsi bari mu myiteguro ikomeye y’intambara kuko uruhande rwa Leta rwari rwatanze impuruza ya nyuma kuri M23 ko igomba kuba yamanitse amaboko bitarenze 24 Nzeri 2023 bitaba ibyo ikaraswa bikomeye.

M23 nayo ariko yahise ibasubiza, ivuga ko idateze kumanika amaboko kuko iri iwabo, bityo ko niba Leta ishaka kubirukana yazabirukanana n’ubutaka bwabo. Bongeyeho kandi ko biteguye kurwana kandi bakagera ku ntsinzi ku kiguzi icyo ari cyo cyose kuko ngo nabo biteguye bihagije.

M23 ivuga ko itazifata mapfubyi imbere y’abashaka kubavutsa gakondo/Photo Internet.
Ingabo za Leta n’abazifasha bose bagabye ibitero bikomeye kuri M23/Photo Internet.

Related posts

Mozambique: Abakomando ba RDF n’ingabo z’iki Gihugu bakomeje guhiga bukware ibyihebe mu mashyamba ya Cabo Delgado [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatunguye benshi itsinda Guinea Conakry ibitego 3-0.

N. FLAVIEN

Umunya-Colombia Vergara Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777